Ni iby’ukuri abantu bazishyiriraho amategeko yabo ngo bayasimbuze amategeko y’Imana. Bazagerageza guhatira abandi kuyakurikiza, kandi kubera umurava mwinshi wo gushaka gushyiraho ayo mategeko yabo, bazarenganya bagenzi babo. Intambara yo kurwanya amategeko y’Imana, ya yindi yatangiriye mu ijuru, izakomeza kugera ku iherezo ry’ibihe. Buri muntu wese azageragezwa. Kumvira cyangwa se kutumvira ni uguhitamo kugomba kuzakorwa n’abatuye isi bose. Buri muntu wese azahamagarirwa guhitamo hagati y’amategeko y’Imana n’amategeko y’abantu. Umurongo ugabanya uzacibwa. Hazabaho amatsinda abiri y’abantu. Imico ya buri muntu izagira icyerekezo gisobanutse; kandi abantu bose bazagaragaza niba barahisemo kumvira Imana cyangwa baragiye mu ruhande rw’abigometse.