Isi yazahaye yari iri kunyeganyega mu musingi wayo igihe abakirisitu bazaga. Amadini gakondo yari anejeje ababyeyi, ntago yari agihagije abana babo. Urubyiruko rushya ntago bari bishingiye kuguma banejejwe n’uburyo bwa kera. Imana zo mu bihugu bitandukanye , iyo bazigezaga I Roma, zatakaza abahanuzi bazo, nk’ibihugu ukwabyo nabyo byari byaratakaje ubwigenge. Babizanye imbonankubone mu mugi mukuru, byarasenyuranye hagati yabyo, maze ibyo baramyaga biburirwa irengero. Hasigaye icyuho kinini mu madini yo ku isi. Ubwoko bw’ imana, kubura epfo na ruguru k’umwuka ndetse n’ubuzima, byarerembaga hashize igihe hejuru y’ikuzimu aho imiziririzo ikomeye ya kera yari yarayogoje. Ariko , nk’ inyigisho zose z’ubuyobe, nta mbaraga byari bifite zo kubaka. Imyizerere gakondo yagiye izimira nyuma y’isenyuka ry’imana gakondo. Ingoma nyinshi zagiye zihuza imwe igafatana n’indi. Mu burayi, aziya na afurika, hari ubwami bumwe bunini maze abantu batangira kuba mpuzamahanga baba umwe.