Ibibi byatotezaga isi ya gikirisitu,nka, imiziririzo, ubuhehesi, ubujiji, ibihuha, ndetse n’ imyitwarire yanduye—imbuto zose z’umwimwerere z’umutima w’umuntu—ntago byari bishya ku isi. Akenshi bari baratahuye ko mu mateka ya za leta, mu burasirazuba, cyane cyane, amadini atandukanye yari yaragize igihe cyo gukomera cyane, ariko yari yaracitse intege, bari barayateye,maze, arembejwe n’ibitero, yarasenyutse kubera byo, ntago yongeye kuzamuka ukundi. Ese abakirisitu naba bazagira amaherezo nkayo? Ese ubukirisitu buzasenyuka nk’amadini y’abaturage ya kera? Ese umuyaga watumye apfa waba ukomeye cyane ku buryo uzabubuza kubaho? Ese nta kintu cyabutabara? Ese izo mbaraga z’umwanzi ziri kubukandamiza, kandi zabashije kuba zasenya andi madini ndetse n’imyemerere, zizabasha guhagarara ubwazo nta wuzirwanya maze zisenye urusengero rwa Yesu kristo? Ni gute ububyutse bw’itorero ndetse nubw’isi bwagezweho?