Ibibi byatotezaga isi ya gikirisitu,nka, imiziririzo, ubuhehesi, ubujiji, ibihuha, ndetse n’ imyitwarire yanduye—imbuto zose z’umwimwerere z’umutima w’umuntu—ntago byari bishya ku isi. Akenshi bari baratahuye ko mu mateka ya za leta, mu burasirazuba, cyane cyane, amadini atandukanye yari yaragize igihe cyo gukomera cyane, ariko yari yaracitse intege, bari barayateye,maze, arembejwe n’ibitero, yarasenyutse kubera byo, ntago yongeye kuzamuka ukundi. Ese ubukirisitu (n'Itorero) naba bazagira amaherezo nkayo? Ese izo mbaraga z’umwanzi ziri kubukandamiza...zizabasha guhagarara ubwazo nta wuzirwanya maze zisenye urusengero rwa Yesu kristo? Indorerezi ishobora kuba yarabonye igikorwa cy’amategeko abiri Imana ikoresha iyobora isi ibihe byose. Irya mbere, Ifite igihe ikoreramo, Itangira imyiteguro yayo ikabona umwanya uhagije, kandi munini ikanaruhuka mbere yuko igikorwa iri gutegura kiba. Hanyuma, igihe cyagera, igakora igikorwa gihambaye ikoresheje ubushobozi buke cyane. Uko niko ikora muri kamere yayo no mu mateka