Maze hashize igihe, bafata umwanzuro wo kwitandukanya n’abasenga Imana. Nk’uko byari biri, berekeje mu kibaya cy’i Shinari ku nkengero z’uruzi rwa Ufurati... Aho ni ho biyemeje kubaka umujyi munini cyane kandi hagati muri wo bagashyiramo umuturirwa w’umunara muremure cyane isi yose ikazawutangarira. Ibyo byari bikorewe kugira ngo birinde abantu gutatanira mu mahanga yajyaga kubigarurira. Imana yari yarabwiye abantu gutura ku isi yose, ariko abo bubatsi ba Babeli biyemeje kuguma hamwe, bagakomera, bakagira n’ubwami buzategeka isi yose. Nuko umudugudu wabo ukazaba umurwa mukuru w’ingoma y’isi yose; isi yose yajyaga kubatangarira kandi ikabubaha kubera ubwiza bwawo. Uwo munara w’akataraboneka, wageraga ku ijuru, wagombaga kwerekana ubushobozi n’ubuhanga bw’abawubatse, bakazahora baratwa n’abazabakomokaho.