TSM5-web

Page 42

HAVE YOUR SAY

Ibitera gutinda mu gutanga serivisi mu Rwanda Byanditswe na Abena Amoako-Tuffour

42 | The SERVICEMAG March - May 2011

Muri resitora, bishobora kuba nk’umugati, nko kwa muganga, bishobora kuba ibinyamakuru. bavuga ko niba bataguhaye icyo ushaka mu gihe runaka cyagenwe, ntiwirirwa wishyura ifunguro wafashe. Kuva badashaka ko buri gihe bajya batanga ibyo kurya ku buntu, bazi ko bagomba kwita ku babasanga vuba na bwangu. Mu ma resitora atari ay’umwuga, abakiriya usanga nta kibazo bagira barihangana bagategereza nk’iminota 30, ku biryo biteguwe mu buryo bw’umwihariko kandi bigaragara neza ku maso. Ariko muri ibi bihe, ubuyobozi, abatetsi ndetse n’abatanga igaburo bazi igihe bitwara gutegura igaburo n’igihe ababasanze bari buritegereze. Mu gihe gishize nagiye muri resitora n’inshuti zanjye, twategereje hafi amasaha atatu ibiryo bitigeze biza. Mu isaha imwe mbere y’uko duhaguruka, umwe mu nshuti yabonye inkoko yari yasabye mu gihe abandi twese twategereje umureti udasanzwe, ‘omelette speciale’. Ntitwigeze dusubirayo kuharira ukundi. Iyi nkuru izamuye ikindi kibazo kijyanye n’izarira mu mitangirwe ya serivisi, ahanini mu nganda z’ibiryo: kwita ku bantu bari mu itsinda runaka icyarimwe.Niba itsinda ry’abantu bari kumwe basabye ibiryo icyarimwe, baba bashaka gusangira.Gerageza kubazanira ibyo basabye ku gihe kimwe. Bibuza

amicaro guhabwa ibyo kurya mbere noneho ugasigara wibaza niba urabirya mu gihe bigishyushye cyangwa se niba urategereza abandi, icyo gihe biba bikonja. Ku rundi ruhande, ntibishimishije kubona ibiryo byawe nyuma aho uba umaze iminota igera kuri 30 ufana abandi barya mbere y’uko ibyawe biza. N’ubwo ibiryo bigiye bifata igihe gitandukanye cyo gutegurwa, gerageza guhuza ibikorwa by’imitekere n’ibyo gutanga ibiryo ku buryo byose bizira hamwe. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kugenda gahoro kwa serivisi muri resitora, abayobozi bazo bakagombye guteganya ushinzwe kwakira ababagana akaba ashinzwe ameza umubare runaka. Muri ubu buryo, bibafasha gukurikira uwitaweho n’utegereje kwitabwaho. Bizatuma abita ku bandi batavangirwa, n’abantu babaganye ntibazategereza kugeza aho bamara ibyo kurya byabo ntacyo kunywa barabona. Ku bakora mu bijyanye na serivisi muri rusange, iyo utuma abakugana bategereza, begere, ubashimire k’ubwo kwihangana bagize ndetse ubahe ikintu runaka cyo kubashimira kitagutwara amafaranga menshi. Muri resitora, bishobora kuba nk’umugati, nko kwa muganga, bishobora kuba ibinyamakuru. Ibi bizagusaba imbaraga nyinshi no kwihangana kurusha ariko bizaba byiza ari uko abakiriya bawe bishimye ndetse bakazagarukana n’incuti zabo. TSM aatuffour@gmail.com

PHOTO: Getty Images

K

wihangana ni indangagaciro tugomba kugira mu bihe bitandukanye by’ubuzima. Kuri bamwe muri twe, ntibyoroshye, mu gihe ku bandi byizana. N’ubwo twese dusabwa gutegereza serivisi aha n’aha, abazitanga bakagombye kwirinda gutegereza ko ababagana bakubahiriza iyi ndangagaciro yo kwihangana. Ikibazo cyagaragaye mu gihe cyashize cyo kuzarira mu mitangirwe ya serivisi mu ma resitora yo muri Kigali cyarantangaje kugeza aho byemerwa ko abantu bagutegereza utabasabye imbabazi kuba wabatindiye. Mu gihe gito, mu cyumweru gishize, nagiye muri resitora nsanzwe ndiramo saa sita. Abahakora bakira abantu neza, baransuhuje igihe nahinjiye. Ariko, mu rwego rwo kwihuta, no kugira icyo bageraho, bakeneye impinduka igaragara. Rimwe na rimwe, umusore uzana icyo kunywa atubaza icyo dufata hashize iminota itanu twicaye. Mu bindi bihe, nko mu cyumweru gishize, byafashe kugera ku minota 15 ngerageza guhuza amaso n’aye mbere y’uko atwegera. Birumvikana ko hari aho ubucuruzi buba bushyushye aho umuntu agomba gutegereza iminota myinshi kurusha isanzwe. Ariko, muri iyo minsi yihariye, resitora yari ifite abakiriya bake. Iyo abatanga serivisi bitaye ku gukora iby’ibanze mu bisabwa ku kwita ku bagusanga, ni byiza kudatuma abagusanga bategereza igihe kirekire. Bitewe na serivisi cyangwa ibyo utanga, ireme ry’ibyo ukora ndetse n’umuco ukoreramo, wakagombye kugena igihe runaka cyo gutegereza serivisi zawe kandi ukiha intego yo kwita ku bakugana muri icyo gihe wagennye. Urugero, niba guteka umuceri bifata iminota 10, wakagombye kuwugeza ku bakugannye hagati y’iminota 10 na 20, ntibifate hagati ya 25 na 30. Resitora zimwe zitegura ibyihuse zimwe bita “ Fast food restaurants” mu bindi bice by’isi,


Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.