
1 minute read
Imikino n’intwaro gakondo - igitabo cyanditswe n’inteko izirikana
Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ifatanyije n’Inteko Izirikana bamuritse igitabo gikubiyemo imikino n’intwaro gakondo mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda binajyanye no guteza imbere Indangagaciro Olempike (Olympic Values).
Perezida w’Inteko Izirikana, Muvunanyambo Apollinaire yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kwandika igitabo bashingiye kuko babona imikino gakondo igenda yibagirana kandi iri mu bintu biranga umuco nyarwanda. Ati “Twasanze ari ngombwa kwigisha urubyiruko mu mashuri n’abandi bantu batandukanye imikino gakondo kuko isa n’iyibagiranye”.
Advertisement
Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yavuze ko hagiyeho ishyirahamwe ry’imikino gakondo aho ubu barimo gutegura amategeko y’umukino w’igisoro kugirango ugire amategeko azwi. Yavuzeko ubwo ikigitabo kibonetse bagomba gukorana n’inzego zitandukanye cyane cyane nka Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Urubyiruko kuko aribo bafite urubyiruko munshingano. Umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo, Bugingo Emmanuel yashimye Inteko Izirikana kuri iki gitabo banditse kuko kigaragaza amateka y’Abanyarwanda aho bigaragazako nyuma y’imirimo bagiraga imikino ibahuza ariko harimo n’umuco wo guhiganwa.
Yakomeje avugako izi siporo zikinwa ubu zitavuye mu mahanga ahubwo ko abakoloni baza basanze Abanyarwanda bafite ibikorwa bya siporo gakondo kuko ubundi ikintu kitwa siporo iyo gifite amategeko akigenga kandi ahuriweho n’abantu batandukanye kikaba kigamije irushanwa.
Imwe mu mikino gakondo Abanyarwanda bakinaga harimo igisoro, kunyabanwa, gusimbuka, kumasha n’indi itandukanye.
Abanyamuryango b’Inteko Izirikana mu muhango wo kumurika igitabo kitwa “Imikino n’Intwaro Gakondo”.
Abagize Inteko Izirikana hamwe n’abayobozi muri Komite Olempike y’u Rwanda na MINISPOC nyuma yo kumurika igitabo.
