ISONGA Magazine - Nomero 007

Page 1

Manda ya gatatu, Niba Kagame atayishaka ninde uyimushakira? F W R

Nomero: 007 29 Ugushyingo -05, Ukuboza 2011

AMAKURU YIZEWE

Incamake Birashoboka gutsinda SIDA Nyuma y’imyaka myinshi abaganga, inzobere, abayobozi n’abaturage muri rusange bamaze barwanya icyorezo cya SIDA, muri iyi myaka ya vuba hagaragaye icyizere ko iyi ntambara ishobora kuzatsindwa. Iki cyizire cyiza mu gihe nta muti cyangwa urukingo rwari rwaboneka, gusa ariko kubera ko hari izindi ngamba zatuma nta bandi bantu bakwandura icyizere kiriho.

Urup.3

MINICOM yisobanuye ku gihombo yateje Leta Nyuma y’aho raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaje ko habayeho imicungire mibi y’imari ya Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri uyo Minisiteri yitabye Komisiyo ....

Urup.10 DUSANGIRE UBUZIMA BWIZA

Imikino n’Imyidagaduro www.isonga.com 2 9 U G U S H Y I N G O - 0 5 , U K U B O Z A 2 0 1 1

¬ Abarasta baritirirwa amazina adasobanutse Urup. 15 ¬ Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia Urup. 15

Amavubi mu

APR FC NIYO IHEMBA bihe byiza ABATOZA NEZA KURUSHA

IZINDI MU RWANDA Ikipe ya APR FC ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu niyo ihemba neza abatoza bayo ugereranyije n’andi makipe. Dore uko abatoza bo mu Rwanda bahembwa n’uburyo barushanwa imishahara: Umutoza mukuru w’iyi kipe (APR FC) Ernest Brandts niwe ubu uri ku isonga akaba ahembwa ibihumbi 12.000 by’amadorari y’amanyamerika, ni hafi Miliyoni 7.272.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza umwungirije muri APR FC Rene Hiddick ahembwa ibihumbi 10.000 by’amadorari y’amanyamerika angana na Miliyoni 60.060.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza wa Police FC Goran Kupunovic aza ku mwanya wa gatatu mu bahembwa neza dore ko ahembwa ibihumbi 8.000 by’amadorari angana na Miliyoni 4.848.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza uhembwa neza mu Banyarwanda ni Jean Marie Ntagwabira utoza ikipe ya Rayon Sport ahembwa Miliyoni 1,500,000 by’amafaranga y’u Rwanda, Kayiranga Jean Batiste utoza Kiyovu Sport ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000), umutoza w’Amagaju FC Bizimana Ab-

dul Beken ahembwa ibihumbi 800.000. Umutoza w’ikipe y’Umujyi wa Kigali AS Kigali Hitimana Thierry ahembwa ibihumbi 600.000 by’amagafaranga y’u Rwanda, umutoza wa Nyanza FC Bizimana Abdul ahembwa ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza wa Mukura Victory Sport Okoko Benoit ahembwa ibihumbi 600.000, mu gihe mugenzi we wa Etincelles FC Sogonya Hamiss ahembwa 600.000,. Ikipe ya Marines FC itozwa na Bizumurenyi Radjab yinjiza ibihumbi 400.000 buri kwezi naho umutoza wa La Jeunesse Ruremesha Emmanuel ahembwa ibihumbi 300,000 by’amafaranga y’u Rwanda. umutoza wa Espoir FC Hakizimana Gervais niwe mutoza intsinzi.com itabashije kubona amafaranga ahembwa gusa uwamubanjirije Jean Paul Nsengiyumva yahembwaga ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikigaragara ni uko hari ikinyuranyo kidasanzwe mu mihembere hagati y’abatoza b’Abanyarwanda n’aba banyamahanga. Intsinzi .com yifuje kumenya igishingirwaho hatangwa iyi mishahara ariko benshi mu bayobozi b’amakipe ntibashaka kugira icyo babivugaho. Intsinzi.com

Byari ishiraniro muri Tanzaniya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye mu mikino ya Cecafa Tusker Challenge Cup 2011. Igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Karekezi Olivier ku munota wa 24 w’igice cya mbere. Igitego cyaje gitunguranye n’ubwo umunyezamu wa Tanzania Juma Kaseja ntako atari yagize ngo abashe gukiza izamu. Abakinnyi b’ikipe ya Tanzania Kilimanjaro Stars bashakishije igitego cyo kwishyura biranga kubera Amavubi yihagazeho ndetse akaba yakinnye umukino mwiza kugeza ku munota wa 87 ubwo Mrisho Ngassa yatsindaga igitego ariko umusifuzi akacyanga kuko yari yarariye. Abasore b’Amavubi nubwo bakaba barangije umukino bahagaze neza aho babashije kwitwara neza muri uyu mukino. Amavubi mu itsinda A akaba ahise ajya ku mwanya wa mbere n’amanota atatu.

Radio

89.2 FM

The Best Mix of Music

Wicikwa kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV)

ITERAMBERE RY’UMUGORE Buri wa Gatanu saa tatu (9:00pm) na Umurerwa Evelyne


2 Politiki

AMAKURU YIZEWE

Inteko

Isesengura

Manda ya gatatu, Niba Kagame atayishaka ninde uyimushakira?

Musa Fazil Harerimana

Si igitangaza y’uko ikibazo cy’uzasimbura Perezida Kagame igihe manda ye ya nyuma izaba irangiye muri 2017 kimaze gutera indi ntera mu baganira kuri politiki y’u Rwanda. Muri iyi minsi, abanyamakuru babonye umwanya wo kuganira na Perezida Kagame bongera kumubaza gahunda afite mu bijyanye n’uko azava ku butegetsi manda irangiye cyangwa azashaka iya gatatu. Impaka kuri manda ya gatatu zirakomeje hatitawe ku byo Perezida Kagame amaze kwivugira kenshi ko adashaka kuzagira uruhare mu guhindura Itegeko Nshinga. Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru bo muri Amerika, Kagame hari aho yavuze ko atari umuswa ku buryo yakwifuza kuba Perezida ubuzima bwe bwose. Icy’ingezi yavuze ni uko yagize ati “ntabwo nzaba ndi Perezida muri 2017”. Aha amagabo yose ntabwo yahagaritse impaka, ahubwo arakomeza. Perezida yavuze ko adashaka ko ikibazo cya manda ya gatatu kiba ari cyo kibandwaho cyane muri iyi manda isigaye. Ikindi cy’ikingenzi ni uko politiki ya manda ya gatatu ishobora gutwara umwanya munini ikabangamira ishyirwa mu bikorwa rya manifesito yatorewe. Icyakwibazwaho ni inyungu ziri mu gushyigikira manda ya gatatu. Nta gushidikanya

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011

ko hari abantu benshi bamaze kungukira ku matwara ariho iki gihe, bumva ko manda ya gatatu ariyo nzira gusa yatuma bakomeza kubaho neza. Impunduka mu matwara ishobora kutabagwa neza. Uri ku isonga mu kumvikanisha ihindurwa ry’Itegeko Nshinga ni Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba n’umuyobozi w’ishyaka PDI. Fazil umwe mu banyapolitiki bari muri Guveronoma bahagarariye inyungu za politiki, amaze igihe agaragaza ubushake bwo gusingiza cyane abamuhaye amahirwe yo kuzamuka muri politiki. Hari n’amajwi atangiye kwumvikana bucece mu bacuruzi bavuga ko bashyigikiye manda ya gatatu kandi biteguye gutangira mu gihe kitari kure kampanye yo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo bishoboke.

“Ntabwo nigeze nshaka kuba Perezida”

Ku nshuro zitandukanye, Kagame atanga urugero ko na mbere hose atashakaga kuba Perezida wa Repubulika kandi yaranze uwo mwanya muri 1994 ari nayo mpamvu Pasteri Bizimungu ari we wabaye Perezida nyuma ya Jenoside. Ibi Kagame abivuga nk’ikimenyesto ko adashaka gutsimbarara ku butegetsi. Kuba Kagame atashakaga gutegeka, ariko arabisabwa na benshi arabyemera, bishobora

kugaragaza ko no mu gihe kiri imbere ashobora kongera kubisabwa na benshi akisanga yabyemeye. Kagame ingufu azikesha kuba yari umuyobozi mukuru w’igisirikare cya RPF- Inkotanyi na n’ubu akaba afite izo ngufu za gisirikare, impamvu abakurikiranira hafi bumva azakomeza kugira ingufu mu gihe kiri imbere. Mu kwiga politiki yo kuzamusimbura, iyi mpamvu igomba kwitabwaho. Kagame ku rubuga rwa Politiki mu Rwanda afite ubushobozi butagereranywa n’ubw’undi munyapolitiki uwo ari we wese, akaba ari yo mpamvu ikibazo cy’uzamusimbura kizakomeza gukurura impaka muri iyi myaka iri imbere. N’igihe yaba atakiri Perezida afitiwe icyizere cy’ubuyobozi ku buryo yagira uruhare rukomeye mu guhitamo uzamusimbura ku mwanya wa Perezida, ariko we agakomeza ari umuyobozi mukuru nka Julius Nyerere uko yari ameze muri Tanzaniya. Uwo ari we wese umaze igihe ukurikira Perezida ku rubuga rwa iterineti “Twitter” aho akunzwe kubazwa iki kibazo cy’uzamusimbura, yabona ko bigaragara ko ariho biganisha. Kuba hakiri imyaka hafi itandatu kugira ngo iyi manda irangire bigaragaza ko ntawavuga ikizaba mu mwaka wa 2017. Urubuga rwa politiki rushobora kuba rwahindutse ku buryo ibicyekwaho byose byaba bitagishoboka. Kumenya uko isimburwa rya Kagame rizagenda, hari ibimenyetso bizagaragaza inzira nyayo. Ikimenyetso cya mbere kizaba niba hari itegurwa ry’umuntu uzasimbura ku mwanya wa Perezida nk’uko Nelson Mandela yateguye Thabo Mbeki hakiri kare. Ikindi ni ugukurikira politiki hagati mu ishyaka RPF- Inkotanyi n’amashyaka arishyigikiye mukuyobora u Rwanda. Nihagaragara umunyangufu kurusha abandi muri RPF mu myaka ya vuba, azaba afite amahirwe yo gukoresha iri shyaka kugera ku mwanya mu mukuru w’igihugu. Mu bitekerezo bimaze gutangwa ku mugaragaro no mu ibanga, bigaragara ko abanyapolitiki n’amashyaka yabo ari mu Rwanda bafite ibitekerezo bitandukanye kuri manda ya gatatu. Isesengura ryerekana ko Perezida Kagame, gukomeza kuvuga ko azubahiriza amategeko akava ku buyobozi muri 2017 bimwongerera ishema nk’umudemokarate mu maso y’abanyarwanda, ndetse n’abanyamahanga. Kudasaba manda hakiri kare yaba ari strategy (uburyo) yo kubuza abanenga Leta gukaza umurego mu byo bavuga ko hari ikibazo cya demokrasi mu Rwanda.

Inteko ikomeje guhata ibibazo abashinzwe Imari Kuri I taliki ya 28 Ugushyingo 2011, Abahagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bari bayobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Turatsinze Syrille bitabye Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2009/2010. Ibyo bibazo ni ibijyanye n’inyandiko zidasobanutse mu bitabo by’ibaruramari bikaba byaratanze igihombo cy’amafaranga agera kuri 64.650.320, kutishyuriza inguzanyo ku gihe, imyenda irebana n’amapikipiki yari yaragurijwe abayobozi bo muri Komite Nyobozi z’Uturere itagaragara mu bitabo by’ibaruramari kuwa 30/6/2010, imyenda itaranditswe mu bitabo by’ibaruramari irebana n’amasheki ataragejejwe kuri Banki ngo yishyurwe mbere y’itariki 30/6/2010, amafaranga ya gahunda ya VUPUmurenge yishyuwe kuri konti z’abantu ku giti cyabo n’ibindi. Ku kibazo cy’inguzanyo zitishyurirwa igihe, hasobanuwe ko hashyizweho ingufu mu gukurikirana abahawe inguzanyo ku buryo kwishyura ubu bigeze kuri 50%. Umutwe w’Abadepite ku tariki ya 24 Ugushyingo 2011, watoye amategeko abiri ashyiraho kandi akagena inshingano, imiterere n’imikorere y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (KMH) hamwe n’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI).

Itegeko rya MMI riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiyemo bihuzwe n’ibivugwa mu Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta. Itegeko rya MMI riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiyemo bihuzwe n’ibivugwa mu Itegeko Ngenga rishyiraho amategeko rusange yerekeye Ibigo bya Leta. Iri tegeko kandi rishingira kubikubiye mu itegeko rigenga umurimo w’ubwishingizi ku birebana n’imari shingiro y’ikigo cya Leta gikora umurimo w’ubwishingizi. Itegeko rizahesha kandi ibitaro ubuzima gatozi bityo ntibikomeze gukoresha ingengo y’Imari ya Minisiteri y’Ingabo ahubwo icyo gihe bizagenerwa iyabyo yihariye. Kandi ku taliki 28/11/11, Umutwe w’Abadepite watoye itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n‘ububasha by‘Urukiko rw‘Ikirenga. Itegeko ngenga rigena imiterere, imikorere n‘ububasha by‘Urukiko rw‘Ikirenga riteganya ko iyo Urwego rw’Umuvunyi rubona ko uburyo urubanza rwaciwe birimo akarengane gakabije rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rukamugezaho raporo ikubiyemo imiterere y’icyo kibazo n’ibimenyetso bigaragaza ako karengane, bityo rugasaba ko urubanza rwakongera kuburanishwa. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga afata icyemezo ashingiye kuri raporo ikorwa n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko.


Hari abana bagitotezwa bazira uko bavutse Abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside bakaza kubyarana n›ababahohoteye bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana babo batotezwa. Ibi byagarutsweho cyane mu minsi ishize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana. Muri uwo muhango wabereye i Gikondo, abo bagore bavuze ko abana babo batotezwa n›abantu batandukanye babaziza uko bavutse hakaba ngo n›abadashaka kubabona mu maso. Madamu Kanzayire Bernadette wari uhagarariye FPR-Inkotanyi yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye kitakagombye kuba kikivugwa mu gihugu cyateye imbere mu bumwe n›ubwiyunge, anemeza ko imbaraga zikomeje gushyirwa mu nyigisho zihabwa abaturage kugira ngo bamenye ko umuntu wese ari umuntu.

Birashoboka gutsinda SIDA

Umwanditsi wacu

Nyuma y’imyaka myinshi abaganga, inzobere, abayobozi n’abaturage muri rusange bamaze barwanya icyorezo cya SIDA, muri iyi myaka ya vuba hagaragaye icyizere ko iyi ntambara ishobora kuzatsindwa. Iki cyizire cyiza mu gihe nta muti cyangwa urukingo rwari rwaboneka, gusa ariko kubera ko hari izindi ngamba zatuma nta bandi bantu bakwandura icyizere kiriho. Mu gihe Isi yose yibuka imyaka mirongo itatu icyorezo cya SIDA kimenyekanye, hagaragaye ubushakashatsi bushya buvuga ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA ishobora gukoreshwa mu gutuma abanduye batanduza abandi.

Ubu bushakashatsi nibwemezwa bizaba bivuga ko ikibazo atazaba ari uko SIDA ishobora kuranduka, ahubwo ikibazo kizaba amafaranga yo kubigeraho kuko bishobora kuzaba bihenze cyane bitewe n’uko imiti kugezwa ku bantu bose bayikeneye bizaba bihenze. Kubera ko iyo miti ihabwa abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abantu bicwa na SIDA baragabanutse ku buryo muri 2005 hapfuye abasaga miliyoni 2,1 ariko mu mwaka wa 2009 baragabanutse kugera kuri miliyoni 1,8. Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika ni byo byibasiwe cyane, benshi babana n’ubwandu niho babarizwa.

Ingaruka ku bukungu n’ubuzima muri rusange ni nyinshi kubera ubukene burangwa muri ibi bihugu. SIDA yibasiye cyane abantu bari mu myaka y’abakozi harimo abacuruzi, abarimu, abaganga, abakozi ba leta, abashinzwe umutekano n’abandi ibyo byose bigaragaza ingaruka ku bukungu. Hafashwe ingamba zikomeye kugira ngo SIDA igabanuke Mu mateka y’isi nta yindi ndwara yari yitabwaho nka SIDA. Kurwanya icyorezo cya SIDA ni imwe mu ngamba zikomeye isi yose yihaye kandi ikaba ikomeje. Imwe mu ngamba ikomeye cyane yo kurandura ubwandu bushya ni ugukumira ababyeyi babana n’ubwandu kwanduza abana igihe batwite, igihe babyara n’igihe bonsa. Izindi ngamba harimo kwifata, ubudahemuka, gukoresha agakingirizo no gusiramura abagabo. Iterambere mu bushakashatsi ryatumye haboneka imiti igabanya ubukana ariko ihenze cyane. Ubuvugizi bwakozwe n’abantu batandukanye byatumye ibiciro by’iyi miti bigabanuka haboneka n’uburyo bwo gutanga imiti ku buntu ibihugu bimwe bidashoboye kuyigura. Ariko haracyari ikibazo kubera ko ku bantu miliyoni 18 bakeneye iyi miti, miliyoni 6,6 gusa nibo bayibona, aha usanga igisubizo ari ukubona amafaranga na serivisi z’ubuzima zayibagezaho ku buryo bworoshye. Icyizere gishya kiri mu kuvura abarwaye binatuma bifasha mu kugabanya abandura. Ariko kugira ngo bigerweho, izi serivisi zigomba kugera hose kandi zigakurikizwa na bose. Nyuma y’iki cyorezo kimaze imyaka 30, biragaragara ko ibikenewe byose bikozwe, SIDA yatsindwa.

AMAKURU YIZEWE

3

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011 www.isonga.com

Amakuru Ubujiji buri mu bituma abagore babyarira mu ngo

Kubyarira mu rugo byongera ibyago byo kwanduza umwana

KAGABA Emmanuel

Umuyobozi Ushinzwe ubuzima bw’Umwana n’umubyeyi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Sayinzoga Félix, avuga ko kimwe cya gatatu (1/3) cy’ababyeyi b’abanyarwandakazi babyarira mu ngo babifashijwemo n’ababyaza ba gakondo. Avuga kandi ko kuba hariho ubwisungane mu kwivuza bitabuza bamwe mu bagore kubwirengagiza bagahitamo kubyarira mu ngo zabo, ndetse bamwe ntibajye kwipimisha igihe batwite. Ibyo akaba asanga ngo biterwa n’ubujiji no kuba imwe mu miryango ititabira ubwo bwisungane. Asaba ababyeyi kwitegura hakiri kare, abagore batwite bakitabira kujya kwa muganga kenshi kandi bakabyarira kwa muganga, kugira ngo birinde ibibazo bishobora kuba hagati y’umwana n’umubyeyi birimo kwanduza umwana virusi itera SIDA.

Haratekerezwa ubushakashatsi ku ngano y’agakingirizo KAGABA Emmanuel

Dr Assimwe Anita, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe ubuzima ( Rwanda Biomedical Center-RBC) , avuga ko n’ubwo gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo mu mashuri yisumbuye igifite ingorane zo kutumvikanwaho bitazatuma iyi gahunda idashoboka. Avuga ko iyi gahunda niyimezwa, hazabaho ubushakashatsi bw’ingano y’udukingirizo twihariye ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’ingano y’igitsina cyabo. Dr. Anita Asiimwe akomeza agira ati “Hazabaho ubushakashatsi bwihuse hagamijwe kumenya niba udukingirizo turi ku isoko ari dutoya cyangwa ari tunini ku bana. Ubu hari ubushakashatsi dufite bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima buvuga ko hari abavuga ko udukingirizo duhari ku isoko ry’u Rwanda tudafite

impumuro nziza. N’ibi tuzabyigaho hazanwe udukingirizo dufite impumuro zidatuma hari abanga gukoresha udukingirizo”. Dr Landry Tsigain, ukorera Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango (UN Family) avuga ko iryo shami naryo rivuga ko u Rwanda nirwemeza ikwirakwiza ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye rugomba gukora ubushakashatsi ku dukingirizo tuberanye n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye, (ntiyifuje ko amazina ye atanganzwa) yagize ati “ Hakwiye gahunda yo gukwirakwiza imashini zicuruza udukingirizo mu mashuri zigashyirwa ahiherereye , kugira ngo abadushaka batubone bitabateye isoni. Inzego z’ubuvuzi zivuga ko kuba hari aba-

kobwa batwara inda bari mu mashuri yisumbuye ari ikimenyetso cy’uko hadafashwe ingamba zikomeye habaho ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA mu mashuri yisumbuye no mu rubyiruko muri rusange. Umwe mu babyeyi avuga ko gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri ari ibintu bigomba kubanza kwigwaho. Agira ati “N’ubwo abanyeshuri b’abasore basanzwe babikora, byaba byiza n’abakobwa babisobanuriwe cyane binyujijwe mu maclubs bafite arwanya SIDA”. Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirinda SIDA n’izindi ndwara zandurira mu myanya ndangabitsina, buri cyumweru muri kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri bahabwa udukingirizo tukaba dushyirwa mu mazu yo kogeramo, ku buryo byorohera buri wese ugashaka.


4

Burundi: Isabukuru y’imyaka 10 ya EALA

AMAKURU YIZEWE

29 Ugush yingo - 05 , Uk u boz a 2 0 1 1 www.isonga.com

Ku wa 21Ugushyingo 2011 i Bujumbura mu Burundi hatangiye inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize umuryango EALA, ikaba yarateguraga isabukuru y’imyaka 10 y’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA. Iyo nama yakurikiwe n’indi nama yo ku ishoramari ku kiyaga cya Tang-

Mu Karere Niba hari inzitizi ubona mu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, twoherereze ubutumwa bugufi, tugushakire igisubizo vuba, icyo ubuyobozi bubivugaho. Ohereza kuri: 0788614282

Wari ubizi Amahame y’isoko Rusange Amahame y’Isoko Rusange ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni: ¬ Amahame y’Isoko Rusange n’amahame ngenderwaho nk’uko ateganyijwe mu ngingo ya 6 n’iya 7 z’amasezerano ashinga Umuryango, ¬ Ihame ryo kutavangura abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango hashingiwe ku bwenegihugu, ¬ Ihame ryo gushyira imbere inyungu z’igihugu riha abaturage b’ibindi bihugu bigize Umuryango amahirwe atari munsi y’ayo waha ikindi gihugu kitari mu muryango, ¬ Guharanira gukorera mu mucyo mu bintu byose byerekeye ibindi bihugu bigize Umuryango, ¬ Guhana amakuru yerekeye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange.

Imbogamizi dusanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange Ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zirimo: ¬ Imyumvire mike ku bafatanyabikorwa bamwe na bamwe, ¬ Ubufatanye bw’inzego zimwe na zimwe budashimishije kuko bamwe batabigira ibyabo, ¬ Ubushobozi buke bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Umuryango ndetse n’andi mategeko, ¬ Urwego rw’abikorera nka moteri y’ubufatanye ntirwiyumva ku buryo bushimishije mu Isoko Rusange, ¬ Inzitizi ku guhuza ingamba z’ibigamijwe n’amategeko, ¬ Ingamba z’inzibacyuho no gushyigikira urwego rw’abikorera kugira ngo rukure inyungu nyinshi mu bufatanye, ntibirajyaho mu buryo bufatika, ¬ Ikataza ry’imisoro ry’igihe gito rikomoka ku ivanwaho ry’amahoro hagati y’ibihugu bigize Umuryango n’Ikoreshwa ry’amahoro rusange

anyika kuva kuwa 28 na 29 Ugushyingo 2011. Nyuma ku wa 30 Ugushyingo hakazasoza inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba. Muri ino nama hatumiwe kandi na Perezida wa Sudani y’amajyepfo Salva Kirr Mayardit, akazanageza ijambo ku bitabiriye iyo nama.

EAC: Ibihugu ntibyiteguye guhuza ifaranga muri 2012

Ikibazo cy’inzara kizigirwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu Mimi Rachel Mukandayisenga

Uwase Ange

Mu nama idasanzwe yahuje abagize akanama ka ba Guverineri ba za Banki Nkuru z’Ibihugu biri muryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko byatangajwe na Sindayigaya Gaspard, ukuriye akanama karebana n’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe(MAC) ryo muri uwo muryango, ngo ntabwo biteguye kwinjira mu ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu mwaka wa 2012, nk’uko byari byarateganyijwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango. Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burundi(BRB), Sindayigaya, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya MAC yo muri EAC, ibera i Bujumbura, yavuze ko kuba habayeho impinduka mu gihe cyari cyateganyijwe bitewe n’uko hari ibintu byinshi bigikusanywa kugira ngo ifaranga rimwe ritangire gukoreshwa, hagomba kunozwa uburyo bwo kwishyura, uburyo imibare izakorwamo, hagomba kandi kuba uburyo bwiza bwumvikanyweho ku ikoreshwa ry’iryo faranga rimwe. Yagize ati “Ubu harakorwa inyigo iboneye ya MAC kugira ngo hirindwe ingaruka zaterwa n’uko habayeho kwihutisha ibintu bitizweho neza,” ibyo yabitangaje ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2011. Yongeyeho ko n’ubwo abakuru b’ibihugu bari barateganyije ko ikoreshwa ry’ifaranga rimwe rizatangira gukoreshwa umwaka utaha wa 2012, ariko kubera impamvu zavuzwe haruguru tubona ko icyo gihe kitazubahiriza.

Umunyamabanga wa EAC, Dr Richard Sezibera, mu cyumweru gitaha azatangiza inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango izabera i Bujumbura, ngo bakaba biteguye kuzabagezaho icyifuzo cy’uko ikoreshwa ry’ifaranga rimwe rishobora kuzakorehwa mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere. Sindayigaya kandi yakomeje avuga ko hari ubushakashatsi bugikorwa buzatuma ibihugu bya EAC bishobora kujya ku rwego rwa (macroéconomie), ndetse n’uburyo bwo kwishyura bwakoreshwa n’ibihugu bya EAC ku ifaranga rimwe bukaba buri kunozwa

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa, Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birateganya kuzaganira kuri iki kibazo mu nama izabihuza kuwa 30 Ugushyingo 2011 i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Iki kibazo kikaba kigiye kuganirwaho mu gihe inzara ikomeje guzahaza bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, nyamara akarere gafite ubushobozi bwo kweza imyaka yahaza Abaturage ndetse kakanasagarura amahanga ya kure. Abakuru b’ibihugu bitanu bigize EAC bagiye guhagurukira iki kibazo nyuma y’uko inama y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) iheruka, igaragaje ko ibiribwa bikiri ikibazo cy’ingutu kuri benshi mu Karere. Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru gitangaza ko kugeza ubu abashoramari mu biribwa mu karere bashingira ku byemezo byafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2010. Kugeza ubu kimwe mu bibazo bituma inzara itaranduka burundu ni ukuba uturere tweza imyaka myinshi, tutabasha guhahirana n’ututeza. Ikibazo cy’amapfa mu ihembe ry’Afurika cyajahaje abagera kuri miliyoni 13, ngo gishobora kwirindwa igihe ibihugu bifashe ingamba zo guhahirana no guhererekanya ibiribwa nk’uko Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku biribwa ryabitangaje.

Ibihugu bigize EAC n’u Bushinwa bagiye gufatanya mu bucuruzi Uwase Ange

Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wasinyanye amasezerano n’igihugu cy’u Bushinwa ku byerekeranye n’ubucuruzi, ubukungu, ishoramari, n’ubufatanya mu bijyanye na tekinike. Ayo masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku ruhande rwa EAC n’umunyamabanga mukuru wayo Sezibera Richard, naho ku ruhande ry’u Bushinwa asinywa na minisitiri wungirije w’ubucuruzi Jiang Yaoping, ndetse baganira no ku mishinga yihutirwa

y’ibikorwa remezo ifite agaciro ka miliyoni zirenga 500 z’amadolari. Nk’uko ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kibivuga, ngo mu kwezi kw’Ukwakira ishoramari ry’u Bushinwa muri aka karere ryageraga kuri miliyoni 750 z’amadolari zashyizwe mu bikorwa byo gukora imyenda, inkweto, ibijyanye n’imiti, imashini zikoreshwa mu nganda, ibyuma binyuranye n’ikoranabuhanga. EAC n’u Bushinwa kandi bahyizeho komite ihuriweho n’impande zombi (JCET) mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya

masezerano. Yaoping wari uhagarariye u Bushinwa muri iki gikorwa yavuze ko u Bushinwa buteganya kongera ishoramari mu nganda zo mu karere ku madolari agera kuri miliyoni 1 500 mu mwaka wa 2013 mu rwego rwo kuzamura ubukungu. Umukuru w’inama y’abaminisitiri bo muri EAC, Hafsa Mossi yavuze ko ubwo bufatanye bwa EAC n’u Bushinwa babutezeho byinshi. Ati : “ U Bushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere rya EAC, mu bijyanye no guteza imbere ubucuruzi binyujijwe mu ishoramari mu bikorwa remezo, ibijyanye n’ingufu n’ibiva mu buhinzi “.

Kuri uru rupapuro uko ikinyamakuru gisohotse tuzajya tubagezaho amakuru anyuranye arebana n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu cyongereza bisobanura East African Community(EAC) mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kumenya amakuru yose arebana n’ibihugu byibumbiye muri uwo Muryango. Twiteguye kubagezaho amakuru nyayo kandi yizewe.


Rutsiro: Abaturage bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibirayi Abaturage batuye utu turere, bemeza ko nta soko ry’ibirayi bazajya babona bitewe n’uko umusaruro ari mwinshi. Ubuhinzi bw’ibirayi, busa n’aho ari bushyashya muri aka gace, bwatewe inkunga n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe gufata neza ubutaka, gutega amazi no kuhira imirima y’imusozi LWH. Abahinzi bavuga ko ikibazo kibakomereye ari ukuzajya babona isoko kuko uwo musaruro uba urenze uwo kuribwa. Musabyimana Innocent, Umuhuzabikorwa w’umushinga LWH yijeje abahinzi ko uwo musaruro bazafatanya nabo kuwushakira isoko, ariko ngo ushoboye kuryibonera akaba yagurisha adategereje ko LWH ibimukorera.

Umunsi murikabikorwa mu karere ka Muhanga

Mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibibakorerwa, Akarere ka MUHANGA gafatanyije n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako JADF (Joint Action Development Forum), bateguye gahunda murikabikorwa (Open Day) y’iminsi ibiri kuva kuwa 21/11/2011 kugeza kuwa 23/11/2011. Kuri uyu wa mbere 21/11/2011 iryo murikabikorwa ryatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Madamu IZABIRIZA Jeanne afatanyije n’Abayobozi b’Akarere ka Muhanga. Umunsi witabiriwe n’abantu benshi bafite ibikorwa bafatanyamo n’Akarere bagera kuri 35: Imiryango itari iya Leta n’iya Leta ikorera mu Karere, ibitaro, amabanki, amakoperative, abantu ku giti cyabo n’abandi. Abafatanyabikorwa byabanejeje kuko bajyaga bahura mu nama ariko batarahurira hamwe bagaragaza ibyo bakora nyirizina atari mu mpapuro. Abaturage bawitabiriye ari benshi, bamwe bajyaga bumva abafatanyabikorwa runaka ariko batazi ibyo bakora ariko ubu basobanukiwe.

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere yabagejejeho, yasobanuye ko Abafatanyabikorwa badakwiye kwiherera aho bakorera gusa, ahubwo bagira umuco wo kumurikira abaturage ibyo bakora, bikaba urugero rwiza rw’imiyoborere myiza. “Imurikabikorwa ni umwanya wo kwigira ku bandi bityo ugatunganya ibyo ukora kurushaho”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara IZABIRIZA Jeanne, yashimiye abafatanyabikorwa bo mu mu Karere ka Muhanga, akomeza ababwira ko baje mu Rugendo shuri abasaba kuzahana adresse kugirango buri wese agire icyo yigira kuri mugenzi we arangiza abifuriza kuzagira ibihe byiza muri iyi minsi itatu. Abitabiriye iri murikabikorwa bishimiye igikorwa nk’iki, biyemeza ko bazajya bagikora buri mwaka, abafatanyabikorwa bagahurira hamwe bakagaragariza abaturage ibyo bakora, ariko bose bari hamwe nk’ihuriro. Imurikabikorwa rizasoza kuwa 23/11/2011 saa cyenda (15h00’). Mukankusi Liberata PRO MUHANGA DISTRICT

Ijisho ry’Abaturage

5

AMAKURU YIZEWE

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011 www.isonga.com

Mu Turere

Muhanga: Hari byinshi byagezweho

n’ibirimo gushyirwamo ingufu Ku nshuro ya mbere mu mikorere n’imiyoborere yako n’itangazamakuru, mu gitondo cyo ku itariki ya 22/11/2011, mu nzu ndangamuco n’imyidagaduro y’Akarere ka Muhanga, habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyayobowe n’umuyobozi wako n’abandi bamwungirije. Muri iki kiganiro cyibanze ku buzima rusange bw’akarere ka Muhanga Madamu Ivona Mutakwasuku, yagaragaje ko magingo aya hai ibyagezweho ndetse ko hari n’ibiri gushyirwamo ingufu ngo bajyane n’imihigo biyemeje kuko buri wese afite umusingi bubakiraho hashingiwe ku bice bigize akarere nk’igice kinini cy’icyaro ndetse n’agace gato gatera imbere umunsi ku wundi kagize uyu mujyi uri ku rurembo. Ku bijyanye n’iterambere ry’icyaro, cyane cyane nk’igice kinini cy’icyaro, Meya yerekanye ko akarere hari ibihingwa kibandaho, bimwe biri no ku kigero cyiza nk’ibigori ariko hakaba hari nk’ikibazo cya hegitari 500 nyamara muri zo 334 zikaba zararumbiye abahinzi bahingaga igishanga cya Rugeramigozi cyatunganyijwe ku kayabo, ariko magingo aya bikaba nta n’ikilo 1 cyavuyemo.

Ivona Mutakwasuku

Gusa bakaba barabwiwe n’impuguke uko bazakora muri uku kwezi kuzatangizwamo guhinga umuceri ndetse n’ikibazo cy’ikusanyirizo ry’amata ritadakora nyamara bizwi ko ryuzuye avuga ko bari gushaka abahanga bo gukoresha ibyuma biririmo ku bufatanye n’izindi nzego.

Ntawe ukwiye kwishyura serivisi Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ku kibazo cya ruswa ikomeje kuvugwa mu nzego z’ibanze cyane mu gihe hubakwa nk’amazu, gushaka ibyangombwa n’ibindi. Mutakwasuku yasobanuye ko ntawe ukwiye kwishyura serivise, dore ko ubu bashyizeho n’uburyo utanogewe na serivise ashobora kubaza mu rwego rwisumbuye, agaterefona cyangwa akandikira ubuyobozi bw’akarere ati: “Iyo wishyuye icyaha (ruswa) wunguka igihano”. Aho yanagaragaje ko imboganizi y’imikemurire y’imitungo itaranozwa ariko bikaba biri gushyirwamo ingufu ngo hekugira urangaranwa. Ku mutekano n’ubujura byo yemeza ko biri gucogora ku bufatanye n’inzego bireba ndet-

se ko nk’ubujura buri mubiri gucika bitewe n’ubufatanye n’abiyemeje gucunga umutekano mu mujyi aho yavuze ko bari kubagira inama ntibitwe ko abasaza n’ibibando babambuye akazi ahubwo bakumva ko bagomba gushaka ibikoresho dore ko nabo bakizirindisha nta n’itumanaho ariko bakaba bagiye kubegera ngo babiganireho bityo n’abaturage bahe agaciro ibyo bakora. Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru bakorera muri aka karere babwiwe ko kigomba gukomeza buri gihembwe ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bakabigiramo uruhare. Tubitege amaso!

Ubonye amakuru adasanzwe aho utuye, ubonye umuturage urengana, wiceceka, duhamagare kuri telefoni 0788596293 twoherereze ubutumwa bugufi, cyangwa utwandikire kuri e-mail: isongajournal@gmail.com

Abaturage bo mu Gatare bahangayikishijwe na ruhurura imeze nabi Abaturage bo mu kagari k’Agatare, umurenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge batangaza ko babangamiwe na ruhurura inyura muri aka kagari iteye impungenge, bakaba basaba ubuyobozi kuyitekerezaho bakagira icyo bakora. Bimwe mu bibazo aba baturage bemeza ko bashobora guterwa n’iyi ruhurura,

harimo ikibazo cy’indwara zishobora kwaduka bitewe n’umwanda uhagaragara. Uwo mwanda ukaba uterwa n’uko buri wese atamo imyanda uko yiboneye kandi hatanakoze neza kugira ngo ishobore kumanuka. Aba baturage bakomeza bavuga ko banatewe n’ubwoba n’amazu ari ku nkengero z’iyi ruhurura aho bavuga ko batar-

yama ngo basinzire bitewe n’uko baba batekereza umunsi ku wundi ko bashobora kuzasanga baguyemo. Bitewe n’uko amateme (ibiraro) aba yambukiranya mu midugudu nayo aba atameze neza, abaturage bakomeza kugaragaza impungenge zabo bavuga ko nayo ashobora kubateza impanuka. Aba baturage baturiye iyi ruhurura bara-

saba ubuyobozi hakiri kare kubafasha gukemura iki kibazo cya ruhurura itaragira uwo ihitana.


6 Politiki

Umwanditsi wacu

Perezida Kagame Paul yemeza ko miliyoni zirenga cumi n’imwe z’u Rwanda ubungubu, buri wese ashobora kuvuga icyo ashaka, aho ashakiye, aho ariho hose kubera ko hagenda hashyirwa mu maboko y’Abanyarwanda ubwo buryo bwo gushobora kuba bahagarara bakavuga icyo bashaka. Perezida Kagame akomeje agira ati “Ariko ntabwo nakwemera ngo urambwira ngo abakwiye kuba bavuga kandi batanasubizwa ni abantu bagera nko ku ijana cyangwa ijana na mirongo itanu mu bantu miliyoni icumi n’izindi. Abo se ni iki ? Kubera iki ? Muri bo ko harimo n’abavuga ubusa cyangwa ko muri bo hari n’abavuga ibisenya ! Igihe turiho twubaka u Rwanda ukaza kuvuga ibirusenya turagusenya. Nta n’umwe twabisabira imbabazi at all [nagato], ahubwo ntitubikora bihagije, ntabwo bijyanye na kwa kundi kureka abantu gusa

AMAKURU YIZEWE

“Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyangwa demokarasi, cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere uburinganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokarasi, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije ikiremwamuntu ugomba kuba uri umurwayi.” ngo bishyire bizane” Akomeza agira ati “Aho badafite kuvugira ni aho kuvugira ubusa cyangwa kuvuga ntihagire ubasubiza. Twe icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo buri muntu

wese ashobora kuvuga ndetse akanasubizwa. Kuki wavuga ngo urateza imbere kuvuga ariko ntuze imbere gusubizwa igihe wavuze ibitari byo ?”

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2011, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya wo gusubiza abavuga ko ubwisanzure bwa politiki ari buke mu Rwanda. Yavuze igihe yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo mu gikorwa ngarukakwezi cy’umuganda aho bateye ibiti mu rwego rwo kurinda no kubungabunga ibidukikije. Kagame yavuze nyuma gato y’aho Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Loni Suzan Rice avuze ko hakenewe kwita ku guteza imbere ubwisanzure mu rubuga rwa politiki n’ubw’itangazamakuru. Ambasaderi Suzan Rice uherutse gutanga ikiganiro muri kaminuza ya KIST yashimye byinshi igihugu kiyobowe na Leta ya Perezida Kagame mu guteza imbere ubukungu no guhangana n’ingaruka za Jenoside. N’ubwo ijambo rya Susan Rice umwanya mwinshi ryashimaga ibimaze kugerwaho, kuba umuntu uhagarariye igihugu cy’inshuti y’u Rwanda nka Amerika yagaragaje kutishimira uko ubwisanzure burimo gutera imbere, ni ikimenyetso gikomeye. Muri iki gihe, cyane cyane abanyamahanga bavuga bashima u Rwanda ku iterambere ry’ubukungu ariko bakanenga ubwisanzure bwa politiki n’itangazamakuru. Aba nibo bavuzwe ko barondora ibyiza byose byakozwe, bamaze kubivuga bakavuga bati’ “Ariko abantu ntabwo bafite aho bavugira”. Kagame asa n’usubiza abanenga demokarasi mu Rwanda ati “Ibindi byo kuvuga ngo imiyoborere myiza, cyangwa demokarasi, cyangwa uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo uteza imbere uburinganire bw’abantu, ukaba uri n’uwa mbere ku isi cyane cyane aho bijyanye no guteza imbere ubwo buringanire, kuzamura abari n’abategarugori batari bafite uwo mwanya, numbwira ngo ibyo ntabwo ari demokarasi, numbwira ngo ibyo ntabwo byubahirije ikiremwamuntu ugomba kuba uri umurwayi.” Leta ivuga ko yashoye imari mu bintu byo gushyiraho internet ngo buri Munyarwanda wese agire uburyo bwo gukoresha internet, abana bo muri primaire bose iri hafi kubaha uburyo bakoresha mudasobwa. Perezida ati “warangiza ukambwira ngo “u Rwanda ariko rurafunze”. Gufunga ni iki? Gufunga, gufunga ni iki? Ubu aho mwicaye aha murafunze ? Hari uwo bazanye ku gun point? (baje batunze imbunda kumugeza hano?) Simwe mwizanye ? Ntimusubirirayo aho mushakira? Eeh ! Ubu se rwose umuntu azagire ate?” Kugera ku byo umunyarwanda yifuza abigizemo uruhare niyo demokarasi. Mu bindi Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda hari byinshi bagomba kwigezaho kandi mu bushobozi bwabo batiriwe bategereje abagiraneza. Ati “nta mugiraneza ubaho ushobora kugutunga, uwo mugiraneza ushaka kugutunga abishakira iki ? Si umuntu nkawe ? None se azitunga, atunge abe, narangiza ashyireho na mwe? Kuki yakwitunga agatunga abe, yarangiza agashyiraho n’umuzigo wo kubikorera mwebwe ? Ni ukubera iki ?” Perezida Kagame yakomeje agira ati “iyo ubaye umuzigo w’undi, aho ashatse kukurekurira wikubita hasi ukameneka rwose. Tutitonze, tukemera kuba umuzigo w’abantu badutura hasi batyo, muranyumva?”


Huye: Amazina yabatijwe abanyeshuri bashya muri Kaminuza Buri mwaka muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda baha izina abanyeshuri bashya baba baje kwiga muri iyi Kaminuza mu rwego rwo kubakira. Uyu mwaka rero izina bahitiyemo aba banyeshuli ni “Abahanya” (ku bahungu) naho abakobwa babita “Indangare”. Aya mazina ngo yemeranyweho byabanje kugorana bitewe n’urutonde rurerure rw’amazina bifuzaga guha aba banyeshuri, nuko babahitiramo aya 2: Abahanya n’Indangare. Iri zina

ryadutse ubwo habagaho igikorwa cyo gutoranya abanyeshuri bagomba kurihirwa na SFAR, bikemezwa ko abagomba guhabwa 25,000Rfw y’inguzanyo (yo kwitunga) bagomba kuba bari mu cyiciro cy’abahanya, nk’abantu bakennye cyane. Izina ‘Indangare’ ryahawe abakobwa, ryo ryaturutse ku wari uje kwiyandikisha akayobera mu macumbi y’abahungu, nabwo ngo ashutswe n’abahungu bamuyobeje, aba yiswe indangare atyo.

7

AMAKURU YIZEWE

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011 www.isonga.com

Mu Turere

AYA MAKURU YANDIKWA N’ABAKOZI B’UTURERE BASHINZWE itangazamakuru n’ITUMANAHO

Abarezi bakwiye kuba

icyitegererezo aho bakorera

Huye: Abarezi bakwiye gukomeza kuba icyitegererezo mu muryango aho bakorera. Ibi umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Kayiranga Muzuka Eugene yabisabye abayobozi b’amashuri yisumbuye yo mu karere ka Huye tariki ya 14 Ugushyingo 2011, mu busabane aba bayobozi bagiraga bishimira uko umwaka w’amashuri wa 2011 wagenze. Umuyobozi wa Groupe Scolaire des Parents Baziramwabo Gervais, yavuze ko uyu mwaka wagenze neza muri rusange, ibi bikaba byaratewe n’imikoranire myiza hagati y’amashuri n’ubuyobozi bwa Leta. yavuze kandi ko biteguye kuzabona umusaruro mwiza ku bana bakoze ibizamini bya Leta, kuko amashuri yatangije uburyo bwo gutegura abanyeshuri hakiri kare bagakora ibizamini bya Leta baramenyereye kubazwa. Mu buryo bwakoreshejwe hari uguha abanyeshuri amasuzuma akomeye ugereranije n’ibizamini bya Leta, kugira ngo bitoze gukora ibintu bikomeye hakiri kare. Amashuri kandi ngo yihatiye kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta zirimo nko kurwanya nyakatsi, kubaka ibyumba by’amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 no mu bwisungane mu kwivuza. Ibi ni na byo umuyobozi w’akarere ka Huye Bwana Kayiranga Muzuka Eugene yagarutseho asaba ko bigomba kuranga umurezi “urerera igihugu”, aho yavuze ko mu gihe abaturage baba bazi ko mwarimu cyangwa umurezi ari “umuntu uzi byose” na we agomba gukora ku buryo icyo cyizere bamubonamo kidatakara. Umuyobazi w’akarere ati “Mwarimu

bamubonamo byose: veterineri, Agoronome, muganga n’ibindi; Ibyo ni byo mukwiye gukomeza gushimangira.” Bwana Kayiranga Muzuka Eugene yashimye imbaraga abarezi bakoresheje mu mwaka w’amashuri wa 2011, abasaba kuzikomeza kandi bagashishikarira ko abo bigisha bakwigaragaza mu ruhando rw’amahanga, bakiga muri za kaminuza zitari izo mu Rwanda gusa kandi bakanakora ku buryo bahangana ku isoko ry’umurimo n’abo mu bindi bihugu. Muri rusange umwaka w’amashuri wa 2011 wagenze neza mu karere ka Huye. Mu rwego rwo gutegura umwaka utaha w’uburezi, muri ubu busabane bw’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye umuyobozi w’akarere ka Huye yabasabye kuzibanda ku myitwarire y’abanyeshuri kuko ari yo ituma banafata mu mutwe ibyo biga. Emile Nsabimana In Charge of Information and Communication - Huye district

Gutanga amakuru ku ihohoterwa, uburyo bwo kurwanya ihohoterwa

Depite Mukakanyamugenge Jacqueline

Huye: Abaturage barasabwa kujya batanga vuba amakuru y’ahabaye ihohoterwa kugira ngo ricike burundu mu banyarwanda. Ibi ni ibyagarutsweho mu gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender-Based Violence, GBV) mu karere ka Huye ku wa 26 Ugushyingo 2011, igikorwa cyabereye mu murenge wa Rwaniro ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kigahurirana n’umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11. Depite Mukakanyamugenge Jacqueline wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abatuye uyu murenge n’Abanyarwanda muri rusange kujya batanga amakuru vuba ku nzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa nka Polisi igihe bumvise ahantu habaye ihohoterwa. Yavuze ko kandi kugira ngo ihohoterwa ribe amateka abayobozi b’imidugudu bajya bahiga kurirwanya mu mihigo yabo ya buri mwaka.

Mu misozi ya Gishwati hatewe ibiti birenga 32000 KAMONYI: Nk’uko Polisi y’Igihugu ifite umuhi-

go wo gutera amashyamba menshi mu gihugu, ku wa 16/11/2011, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri mu misozi ihanamye y’ ishyamba rya Gishwati “very high risk zone”, ku bufatanye bwa Polisi, Ingabo, Ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage b’Umurenge wa Kanzenze hatewe ibiti ibihumbi 32000 ku buso bungana na hegitari 20 mu Kagari ka Nyamirango mu Murenge wa Kanzenze. Mu ijambo ry’umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rubavu, Supt SESONGA Johnson yibukije abitabiriye iki gikorwa ko Polisi y’Igihugu yihaye inshingano zo gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye kugira ngo bagere ku iterambere. Niyo mpamvu Polisi yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ingemwe

ibihumbi 32000 ku buso bwa hegitari 20 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Yijeje abari muri iki gikorwa ko Polisi izagira uruhare mu kubungabunga ibiti byatewe. Mbere yo gusoza ijambo rye, umuyobozi wa Polisi yashikirije inkunga y’amafaranga ibihumbi 60000frw yatanzwe n’abapolisi ayobora umuturage witwa Ndamira Tharicisse wapfushije inka ye yari yarahawe muri gahunda ya Girinka. Iyi nka yahanutse ku mukingo uri mu misozi ihanamye ya Gishwati ihita ipfa. Mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yibukije abari bitabiriye iki gikorwa ko igiti ari ishingiro ry’iterambere rirambye nk’uko insangayamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Umuyobozi w’Akarere yashimye polisi yafashe iya mbere mu

gutera inkunga Ndamira Tharicisse wapfushije inka yari yarahawe kugira ngo yikure mu bukene. Umuyobozi w’Akarere yijeje uyu muturage ko Umurenge wa Kanzenze uza gushumbusha indi nka mu gihe cya vuba. Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abaturage gukoresha amatara atanga urumuri ya kijyambere “ Solar Lamps” bakareka gukoresha ayo basanzwe bakoresha abagiraho ingaruka nyinshi azwi ku izina ry’udutadowa ” traditional lamps”. Asoza ijambo rye, umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatewe,kubera ko bituma bagera ku iterambere rirambye batura heza bafite n’ubuzima bwiza. Ndahayo Aimable, Rubavu Ristrict Customer Care Officer

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mutwarasibo Cyprien, we yasabye abari aho kurangwa n’ubworoherane mu ngo, bakanirinda ibiyobyabwenge n’inzoga kuko akenshi biba intandaro y’ihohoterwa riba mu ngo. Umurenge wa Rwaniro watoranijwe gutangirizwamo iyi minsi 16 kuko wagaragayemo ibyaha bike by’ihohotera, abashyitsi bitabiriye ibi birori barimo ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo, umukuru w’inama y’Igihugu y’Abagore mu ntara y’Amajyepfo n’Abayobozi b’Akarere Uw’ubukungu ndetse n’ushinzwe Imibereho myiza bakaba basabye ko uyu murenge wakomeza kuba intangarugero mu kurwanya ihohoterwa ku buryo mu mwaka utaha uyu murenge wazaba nta cyaha na kimwe cy’ihohoterwa kiwurangwamo. Emile Nsabimana / HUYE PRO


8 Isesengura

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011

AMAKURU YIZEWE

Ibyavuzwe: “Umuntu ntakwiriye kubera undi umuzigo kuko ashobora kuruha akawukubita hasi uko abyumva ugahita usandara” - Perezida Kagame, ku wa 26 Ugushyingo 2011

«Ntawe nsabye ko angirira imbabazi kandi sinzacika intege zo guharanira impinduka”

«Abanyamerika barashaka gusenya ibikorwaremezo byacu kugira ngo baduhindure abagaragu babo”

- Silvio Berlusconi ,ubwo yeguraga

–Perezida Ahmedinedjad, kuwa 25 Ugushyingo2011 i New York

Abatwandikiye: Muraho mwese abo mu kinyamakuru dukunda Isonga? Ndi umuturage ukunda gukurikirana ibibera hano mu Rwanda byaba mu rwego rwa politiki, uburezi, iterambere ry’igihugu muri rusange n’ibindi, mu by’ukuri usanga hari intambwe igaragara yatewe, ariko icyo nibaza ni ukuntu ujya kumva ukumva ngo mu kigo runaka hari imicungire mibi, umutungo wa Leta waburiwe irengero bikakuyobera. Muri iyi minsi Inteko Ishinga amategeko imaze iminsi itumiza abayobozi b’ibibigo kwisobanura kuri iyo micungire mibi. Iki ni igikorwa cyiza dushimira Inteko, gusa icyo dushaka ni uko bitagarukira kuri ziriya zengo, ahubwo n’ahandi hose bigakorwa bityo kuko imicungire mibi iri ahantu hose. Nsabimana Ernest Huye/Amajyepfo

Ikaze Inzira nziza yo kwirinda SIDA ni ukwipimisha

Ku isi hose ingero zagiye zibaho zigaragaza ko iyo wipimishije ukamenya uko ubuzima bwawe buhagaze biguha amahirwe yo kurama migihe kirekire. By’umwihariko icyorezo cya SIDA uburyo bushoboka bwa mbere bwo kucyirinda, ni ukumenya ko utabana n’ubwandu bwayo cyangwa se ubana nabwo noneho ugafata ingamba. Iyo umenya ibisubizo ku buzima bwawe, mu gihe usanze ntayo wanduye bigufasha kwirinda kuyandura ukurikiza inama zo kwirinda guhuza amaraso n’uwo ariwe wese mu gihe utazi uko ubuzima bwe buhagaze, kwifata wirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko akenshi ariho yandurira, ubudahemuka bivuze ko udakwiye guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa ugakoresha agakingirizo mu gihe bibaye ngombwa. Iyo wipimishije na none ugasanga waranduye agakoko gatera SIDA uba ufite amahirwe yo kurama kabone n’ubwo iyo ndwara nta muti cyangwa urukingo ifite ariko ushobora kurama no kuramba mu gihe ukurikije inama za muganda. Bigusaba kwirinda ko wakongera guhura n’indi virusi ya SIDA dore ko zirimo amoko menshi, ufata imiti ku gihe giteganyijwe mu gihe wayitangiye, kwiyitaho kandi wihata intungamubiri ndetse ukirinda kubaho wihebye. Ibyo nubishobora icyorezo cya SIDA uzaba ugitsinze kandi ubigize umuhigo ndetse ukabitoza n’abo mugendana mukorana cyangwa muvugana, uzaba utanze umusanzu mu iterambere ku isi yose. Ubwanditsi

AMAKURU YIZEWE

Umuyobozi Mukuru: Shema K. Luyombya (0788304066) Umuyobozi Mukuru wungirije: Steven Nsamaza (0788865754) Umwanditsi Mukuru w’agateganyo: Claver Dusabimana (0788463387) Umwanditsi Mukuru Wungirije: Gonzaga Muganwa (0788586225) Ushinzwe Umusaruro: Sserunkuma Moses (0784510388) Abanyamakuru: M.Louise Uwizeyimana, Claver Dusabimana, Angelibert Mutabaruka, Emmanuel Kagaba, Pascal Gashema, Kellya Uwiragiye, Moise Iradukunda P.O Box: 7082 Kigali - Rwanda, E-mail: isongajournal@gmail.com Telephone: +250788304066, +250788352233 Ikinyamakuru cyemewe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda.

“Agakingirizo mu mashuri turakemera, ariko ni ukubyitondera kugira ngo bidatera ibindi bibazo” - Minisitiri Mitali, ku wa 25 Ugushyingo 2011

Isoni ziri mu bituma umukobwa yikururira ibibazo cla v er d u sabima n a

Uko mbyumva Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “isoni zirisha uburozi”, ibi babivuze bashingiye ku kibazo cy’uko umuntu ashobora gutinya gukora kandi kimureba kubera isoni, ariko nyuma kikaza kumugiraho ingaruka atazikuramo. Ni muri urwo rwego rero no muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya SIDA, usanga umubare munini w’abantu bagenda bandura ari igitsina gore. Aha buri wese ndumva yakwiyumvisha impamvu ari uko bimeze. Bisanzwe bizwi ko abantu b’igitsina gore ari bo bakunze kugira intege nke, hakivangamo na za soni zidatuma babasha kwifatira icyemezo ku kintu runaka igihe bugarijwe n’ushaka kubashuka. Aha navuga cyane cyane ku bana b’abakobwa aho usanga bagoswe igihe abagabo baba babashakaho imibonano mpuzabitsina. Ngira ngo benshi bajya babiteramo n’urwenya, kandi nyamara ari n’ikibazo gikomeye, aho usanga umuhungu

yakubakubye umukobwa, hanyuma umukobwa nawe akajya yigiza nkana ati “njyewe nikingeho kimveho kandi n’iwacu ntabahari”. Icyo gihe uwo mukobwa ntibigaragara ko yemeye cyangwa se yahakanye. Ubwo rero wa muhungu w’inyaryenge aba yatahuye ibyo ari byo agakora ibyo akora akarangiza undi akiri muri ya magambo. Aha rero niho umukobwa ashobora kwandurira ya Virusi itera SIDA cyangwa se izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ashobora kandi gutwara inda, yaba imaze no gukura nabwo akagira za soni zo kujya kwa muganga kugira ngo nibura bamufashe nk’igihe aba yabyaye kutanduza umwana abyaye nk’igihe nyina aba yaranduye, kuko birashoboka. Nguko uko isoni zishobora kugukururira ingorane. Ariko kandi birashoboka gufata icyemezo kuko umubiri ni uwawe, ntabwo ari uw’abantu utinya ko bazaguseka. Email: dusclaver@yahoo.fr

Igikombe cy’imihigo 2011-2012 ninde uzakijyana? M . L o u ise Uwi z e y ima n a

ubivugaho iki? Umuhazi Rafiki yararirimbye ati “Igikosi ninde uzakijana!” Ndakeka we yaravugaga mu irushana ry’umupira, ariko njye ubu ndibaza ari inde Meya uzatsindira igikombe cy’Imihigo 2011-2012. Impamvu nibaza icyo kibazo ni uko mperutse gufata umwanya ntemberera mu turere hafi ya twose tugize u Rwanda, nitegereje imikorere y’abakozi b’uturere, ubwo ndavuga amajoro barara bakora, amanama bahoramo, bakagerekaho no kwakira abaturage nabo batajya basiba kuzana ibibazo ku turere, nsanga nta karere na kamwe kadafite ubushake, ndetse njye nifuje ko bose bakwiye kujya bahabwa umwanya wa mbere mu gihe cyo guhigura imihigo n’ubwo bitoroshye. Byatumye kandi nibaza impamvu mu myaka yashize hari abayobozi b’uturere bagawaga kandi nyamara bari mu turere dufite amahirwe menshi yo gutera imbere vuba, nyamara ngo nta kindi kibitera ari uko haba hari ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bayobozi baba bahanganye cyangwa basuzugurana bigatuma bahora mu matiku aho kuzuzanya mu kazi. Indi mpamvu ishobora gutuma akarere kaza inyuma mu mihigo, ni abayobozi badafata inshingano (responsabilités), aho usanga umwe yitinya ngo sinakora iki bitazankurikirana kandi wenda byari gufasha akarere gutera imbere. Ubwo bwoba rero butuma buri wese atinya gufata risk runaka. Nyamara abahanga bemera ko gufata risk cyangwa ibyo bakunze kwita kwizirikaho igisasu bishobora

kugufasha gutera imbere. Urugero rusanzwe ni nk’abantu batinyuka gufata umwenda wa banki usanga bakunze kugira amahirwe kurenza abatinya ngo badahomba, nyamara bagahora mu bukene ntibatere imbere. Ku turere twashoboye kugera mu myanya ya mbere ngo nta rindi banga bakoresha uretse gukorera hamwe, bagatahiriza umugozi umwe kandi bakirinda kwitana ba mwana. Ikindi kandi ni uko bagiye bamenyekanisha ibikorwa by’indashyikirwa baba bagezeho bakoresheje itangazamakuru, cyane ko byagaragaye ko tumwe mu turere tuba dufite ibikorwa ariko ntibimenyekane kuko akenshi nta tangazamakuru baba bakoresheje cyangwa ngo ribasure kandi ariwo muyoboro uzwi ku isi hose mu gusakaza amakuru vuba kandi akagera ahakenewe hose. Ku giti cyanjye, abayobozi b’uturere, yaba uwabaye uwa nyuma cyangwa uwabaye uwa mbere, bose bafite ubushake bwo guteza igihugu imbere, n’uwashyizeho gahunda y’imihigo ngira ngo nicyo yari agamije, akwiye kwishimira iki gikorwa kuko yakibyaje umusaruro. Ariko kandi imihigo ikwiye kumvikana cyane ku rwego rw’umudugudu ikava mu biganza by’abayobozi ikajya mu baturage. Ibi mbivugiye ko, kenshi usanga hari abahiga ibyo batazageraho kubera ko nta muturage wabigizemo uruhare, noneho ugasanga arahutazwa n’umuyobozi asabwa kumufasha guhigura ibyamunaniye. Ibyo nibyo nabashije kubona, wowe se hari uko ubyumva? Mbwira kuri: uwize2020@yahoo.fr


29 U gush yingo - 05, Uk u b oz a 2 0 1 1

AMAKURU YIZEWE

Kwamamaza 9


10

ONATRACOM mu marembera

AMAKURU YIZEWE

29 Ugush yingo - 05 , Uk u boz a 2 0 1 1 www.isonga.com

Ubukungu Ibikorwa remezo

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko Onatracom yagize igihombo cya miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.Umuyobozi mukuru wa Onatracom Lt. col.Denis Basabose yemeye ko bagize imicungire mibi yatewe n’abayoboye icyo kigo mbere. Yakomeza asobanura ko igihombo cyatewe n’ibintu byinshi, avuga ko kugeza ubu nk’imodoka 184 bafite, hakora imodoka 70 zonyine.

Umwe mu bashoferi ba Onatracom utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko abashoferi bafite ibibazo by’ibirarane bityo bigatuma bamwe bakora nabi. Ikindi kandi ngo Onatracom ifite imodoka za kera, zikaba zinywa mazutu nyinshi, zigapfa kenshi, nyamara ibiciro bikaba hasi y’iby’andi masosite atwara abantu. Ati « mbona ibyo nabyo biri mu byagiye bitera igihombo ».

MINICOM yisobanuye ku gihombo yateje Leta

Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM

Iradukunda Moise

Nyuma y’aho raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaje ko habayeho imicungire mibi y’imari ya Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Emmanuel Hategeka,

Umunyamabanga Uhoraho muri uyo Minisiteri yitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, kugira ngo atange ibisobanuro ku micungire mibi yagaragajwe n’iyo raporo y’Umugenzuzi Mukuru

w’Imari ya Leta ya 2009/2010. Hagaragajwe imikorere mibi mu bijyanye no kutuzuza igitabo kijyanye n’umutungo utimukanwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikibazo cy’ibinyuzwamo n’ibikomoka kuri Peteroli bigaragara y’uko biri hejuru ndetse n’ikibazo cy’ikigega cy’amavuta cya Rwabuye kitacunzwe neza. Ku kibazo cy’imicungire y’ibikomoka kuri Peteroli igaragaramo igihombo gikabije,Hategeka yasobanuye ko ibinyuranyo byatangiranye no kwegurira ibigega abikorera ku giti cyabo ubwo Petrorwanda yasimburwaga na Shell hagakurikiraho Kobil. Yavuze ko Shell iza mu Rwanda yasanze mu bigega byacungwaga na Petrorwanda harimo igihombo cya litiro miliyoni 2 z’amavuta nyuma haza no kwiyongeraho ikindi gihombo cya litiro miliyoni 3 z’amavuta. Hategeka yongeyeho ko bandikiye Minisiteri y’Igenamigambi ku itariki 8/03/2011 kugira ngo ibafashe gukuraho icyo kinyuranyo, kugira ngo batangirane n’imibare mishya, ariko igisubizo kikaba kigitegerejwe kugeza n’ubu. Ku kibazo cy’Igihombo cy’amavuta yo mu kigega cya Rwabuye (Huye) kingana na Litiro ibihumbi mirongo ine (40.000), hasobanuwe ko izo litiro n’ubundi ari izisanzwe zisigara mu ndiba y’ikigega zikaba zivamo bagiye kucyoza kandi kugeza ubu kikaba kitarozwa kuva nyuma ya 1994. Ikindi kandi ni uko ayo mavuta ari mu kigega cya Rwabuye yabarirwaga ku y’ingoboka ari mu bindi bigega by’amavuta biri mu gihugu.

EWSA yashyize ahagaragara icyuma gishyushya amazi Ku bufatanye n’Ikigega cya Nordic Development Fund na Banki y’Isi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amazi EWSA cyashyize ahagaragara icyuma gishyushya amazi hifashishijwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba aribyo bise Solar Water Heater mu rurimi rw’Icyongereza. Nk’uko byatangaje n’Ubuyobozi bwa EWSA bwabisobanuye mu nama yashyiraga ahagaragara iki cyuma, iyi gahunda ije nk’igisubizo kuko izafasha mu kurushaho gukoresha neza ingufu nke ziri mu Rwanda. Umuyobozi Wungirije ushinzwe ingufu muri EWSA, Uwamahoro Yusuf yavuze ko iyo gahunda yiswe Solar Water Heater Program ije nk’igisubizo mu kurushaho gufata neza ingufu nke ziri mu gihugu kuko ingufu zajyaga mu gushyushya amazi no gukaraba zizajya zikoreshwa mu nganda n’ahandi. Aha yavuze kandi ko gahunda yo kubyaza umusaruro ingufu zituruka ku mirasire y’izuba,EWSA ifite gahunda yo gukomeza guha abafatabuguzi amatara arondereza umuriro. Ikindi yavuze ko hari gahunda yo guhindura amatara yo ku mihanda kuko akoresha umuriro mwinshi, hakazashyirwaho akoresha umuriro mucyeya ndetse afite urumuri ruhagije. Kamanda Emile ni umwe mu baturage yatangaje ko kuba icyo kigega cyaratangijwe bizatuma habaho ibikorwa bijyanye n’iterambere mu byaro dore ko akenshi usanga ari ho hakunze kuboneka ikibazo kijyanye n’amashanyarazi. Aha yavuze ko byaba byiza icyo cyuma kigeze mu byaro kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere kitagombye kuguma mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage baribaza impamvu ubutaka buzajya bukodeshwa KAGABA Emmanuel

Abanyarwanda benshi cyane cyane abarangije guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, bamaze iminsi bibaza iby’ubukode bw’ubutaka, bibaza impamvu hari abahabwa imyaka igera kuri makumyabiri (20) abandi bagahabwa imyaka 99. Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka, Nkurunziza Emmanuel, avuga ko ibiciro by’ubutaka bitandukanye bitewe n’aho ubutaka buherereye n’ukuntu bungana. Agira ati “ Ubukode bw’ubutaka ku mwaka, bushingiye ku gaciro kabwo bitewe naho buri ko budashingiye ku babutuyemo cyangwa ba nyirabwo, ahubwo ba nyirabwo basabwa kubukoresha ibifite agaciro cyangwa bakabugurisha n’abashoboye kubukoresha”. Avuga ko metero kare imwe y’ubutaka buturwaho ikodeshwa amafaranga mirongo inani (80 Frw) y’u Rwanda. Urugero

rutangwa ngo ni mu Mujyi wa Kigali aho bafite igishushanyo mbonera kigaragaza ibigomba gukorwa mu gace runaka, ari nayo mpamvu usanga ubukode bw’ubutaka bw’aho buri hejuru, mu gihe mu cyaro amasambu yagenewe ubuhinzi, itagejeje kuri hegitari 2 nta faranga na rimwe ry’ubukode bw’ubutaka nyirabwo atanga. Ubutaka bwo mucyaro ngo ba nyirabwo batunze ku bwa gakondo, buhabwa imyaka 99 y’ubukode, bukaba ubw’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba cyangwa se buriho Imidugudu, ariko ngo ubw’imidugudu bukazahabwa imyaka 20 n’icyemezo cyo gutura. Ubutaka bw’umuturage butandukanye n’ubutaka bwa Leta, akaba ari ho hakomoka ubusumbane bw’imyaka y’ubukode. Ubw’umuturage ni imyaka 99, naho ubwasabwe Leta nk’ubw’abashoramari, ubukode bwabwo buzajya butandukana.

Nyuma yo kubona icyangombwa cy’ubutaka, ni ukubukodesha

Naho ubwo guturaho bwasabwe Leta, bwo ngo ni nk’ubugurano, ni imyaka

20. Naho Ubutaka bugenewe ubucuruzi n’inganda, cyangwa se ubw’umuco, imibereho myiza y’abaturage, ubukode bwabwo ni imyaka 30. Naho Ubutaka Leta ihaye umuturage bw’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa ubukerarugendo, buzajya bukodeshwa imyaka 49. Ibi ngo bikaba bisubiza abibazaga impamvu yo gukodesha ubutaka kandi ari ubwabo ko Leta ari yo igena ibigomba gukorerwamo ku nyungu z’abatuye igihugu. Leta rero ngo igomba kubigiramo uruhare igena amategeko inakurikirana iyubahirizwa ryayo kuko ubutaka buhoraho kandi ba nyirabwo ntibahoreho, abandi bakabugura bakanagurisha. Nk’uko icyo kigo kibitangaza, ngo biteganyijwe ko mu Kuboza 2013 ibyangombwa byose bizaba bimaze gutangwa ku batunze ubutaka bose .


Amerika: Akana kahamagajwe mu rukiko kurengera se atarabambwa Joshua Komisarjevsky yishe abantu abigambiriye akatirwa kunyongwa. Abunganizi mu mategeko basanze nta kindi bakora ngo bamurwaneho ataricwa basaba ko agakobwa ke k’imyaka 9 kaza kakamutangira ubuhamya kugira ngo abacamanza nibabona gateye imbabazi bamudohorere. Iminota 20 kamaze kavuga ishobora kuba imfabusa kuko ibyaha aregwa biremereye kandi ababikora bose bakaba bahanishwa igihano cyo kwicwa.

Amatora ya Congo

yaranzwe n’imvururu

Imyivumbagatanyo ya hato na hato muri DRC mu bihe by’amatora (foto interineti)

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2011nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye amatora y’umukuru w’igihugu, aho byagaragaye ko mu duce dutandukanye habaye imyivumbagatanyo ndetse ihitana n’abantu. Amakuru avugwa cyane kandi ni ay’uko uwari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu Joseph Kabira arimo

guhabwa amahirwe menshi yo kongera kwegukana uyu mwanya. Amakuru dukesha BBC aravuga ko mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Katanga abantu bateye ibiro bigera kuri 4 hakagwa abantu bagera ku 8. Na none kandi abantu bitwaje intwaro i Lubumbashi mu majyepfo bagabye igitero ku modoka

yari itwaye ibikoresho byifashishwa mu matora. I Kananga abayoboke ba Tshitsekedi bateye ibiro by’itora batwika impapuro z’itora, izindi zirajugumywa. Mu tundi duce tw’igihugu naho hagiye hagaragara gutinda gutangira igikorwa cy’itora kubera ugukererwa kw’ibikoresho by’itora Uretse n’ibyo kandi hagaragaye n’umubare munini w’abantu batatoye kubera kubura ku mpapuro z’itora. Nyuma y’imvururu zaranze amatora mu gitondo ariko, ngo byageze ku mugoroba hari umutuzo mu duce dutandukanye tw’igihugu. Mu bahabwa amahirwe ku isonga haraza Perezida Joseph Kabila, Etienne Tshisekedi akaza amukurikiye, hagakurikiraho umukandida w’ishyaka (UDPS) Leon Kendo wari umukuru wa Senat hakaza Vital Kamerhe uturuka mu ishyaka (UNC ). Joseph Kabila watangaje na mbere ko yiteguye gutsinda aya matora, avuga ko azakomeza kugarura amahoro mu gihugu cye, akubaka imihanda ndetse akagerageza kuzamura ubukungu bw’igihugu. Naho Etienne Tshisekedi we avuga ko natsinda azahagurukira kurandura burundu ikibazo cy’imitwe iteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo. Amakuru y’ayo matora kandi avuga ko hari uduce tutabashije gutora kubera ibibazo by’umutekano muke. Hakaba kandi n’ikibazo cy’impapuro z’amatora zitashoboye kuboneka cyane cyane iz’abaperezida. Ibyavuye mu matora by’agateganyo bitegerejwe gushyirwa ahagaragara tariki ya 6 Ukuboza uyu mwaka.

Hirya no hino

Colombiya: Inyeshyamba zikomeje kumena amaraso Abantu bane bari bamaze iminsi myinshi mu maboko y›inyeshyamba za FARC bishwe nyuma y›uko ingabo za leta zigabye ibitero byo kubabohoza . Hari mu cyumweru gishize ubwo Prezida Jose Manuel Santos yatangaga itegeko ryo kubohoza bariya bantu barimo abasirikare batatu bari bamaze imyaka 10 mu maboko y›inyeshyamba . Gusa ntibyashobotse kuko inyeshyamba zahisemo kubarasa igihe zari zibonye ko zimerewe nabi Si ubwa mbere hicwa abantu bafashwe bugwate , kuko muri 2003 hishwe guverineri w›intara ya Antiyokiya n›umujyanama we , muri 2007 hishwe abadepite 11 , uretse ko nazo ziherutse gutakaza umuyobozi wazo Alfonso Cano wahise usimbuzwa Timoleon Jimenez .

AMAKURU YIZEWE

11

29 U gush yi ngo - 05, U kubo za 2011 www.isonga.com

Mu mahanga Pakistani: Umujinya w’abaturage werekanye uko babona Amerika Nyuma y›ibihe byiza byaranze umubano wa Pakistani n›Abanyamerika ubanza noneho bigiye gusubirwamo .Hari hashize igihe abaturage ba Pakistani binubira ko bahohoterwa n›ingabo z›Amerika zibayo ndetse n›iza OTANI ariko bon bagashinja Leta yabo ko ntacyo ikora ngo barenganurwe . Byagiye gfuhumira ku murari ubwo mu cyumweru gishize ingabo za OTANI zarasaga ibigo by›ingabo za Pakistani hakagwa abasirikare 27 . Ibi byatumye ubutegetsi bufata icyemezo cyo gufunga umuhanda wajyaga wifashishwa n›ingabo za OTANI ziba muri Afghanistani , dore ko n›ubundi izo nmdege zishe abanapakistani ariho zari ziturutse . Abaturage nabo ntibasiba mu mihanda aho bamagana abanyaburayi n›abanyamerika ndetse bwa mbere kuva muri za 90 abaturage bo mu murwa mukuru bakaba abaratwitse ibendera rya Amerika ibice byaryo bakabijugunya mu nyanja aho bavugaga ko barisangishije Osama Bin Laden ngo wishwe urubozo kandi ataragombaga kwicwa , ahubwo ngo akaba yaragombaga kujyanwa mu butabera . Mu rwego rwo kugarura icyizere , Leta ya Obama yasabye ko hatangizwa iperereza ku cyatumye ziriya ndege zirasa bariya basirikare , ariko bimwe mu bitangazwa n›ubuyobozi bwa OTANI bikaba bidashimisha na gato abaturage kuko bwo buvuga ko abasirikare bishwe aribo babanje gucokoza indege bazirasaho. Ibi nabyo ubutegetsi burabihakana bukavuga ko barashwe ubwo bari baryamye.

Pakistani: Umujinya w’umuranduranzuzi watumye ateka umugabo we Yitwa Zainab Bibi w’imyaka 32 w’ahitwa Shah Faisal mu mujyi wa Karachi. Umugabo we Ahmed Abbas yashatse kurongora umugore wa kabiri atamubajije ahitamo kumutemagura no kumuteka mu isafuriya. Yabwiye polisi ko iyo itahagera yagombaga no kumurya ngo kubera ko yagombaga kubanza kugishwa inama ku mugore mushya.

Zimbabwe: Ubukwe bwa Minisitiri w’Intebe Burundi: Abantu 18 baguye mu mirwano hafi ya Tanzaniya Leta y’u Burundi yongeye kwemeza ko abantu bahora barwana n’abasirikare ari amabandi, bikaba byaravuzwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu ntara ya Cankuzo. Uwitwa Niragira Berchmans yabwiye Reuters ko aba bantu babanje gusahura, nuko ingabo zatabara zikicamo abantu 18.

Morgan Tsvangirai aherutse kurongora umugore wa kabiri usanzwe akora ubucuruzi i Harare. Inkwano yamutanzeho zihwanye n’amadolari 36.000 n’inka 15 z’inzungu. Gusa politiki iragatsindwa kuko uyu mwanzi wa Mugabe arongoye muramu wa Mugabe bikaba biteye urujijo rukomeye. Abakurikiranira hafi politiki y’icyo gihugu bibaza niba ibyo bizatuma bumvikana.


12

AMAKURU YIZEWE

29 Ugush yingo - 05 , Uk u boz a 2 0 1 1 www.isonga.com

Iterambere Uburezi

Ntibyoroshye kuguma ku mwanya waguhesheje igikombe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko igikombe bahawe cya Fire Award cyabahaye imbaraga zo gukora neza bityo ngo iyi Minisiteri ikaba igiye gukora uko ishoboye ntizave ku mwanya wa mbere, n’ubwo ngo bitoroshye kuwugumaho. Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozi batandukanye bo muri iyi Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda tariki ya 18/11/2011, ubwo bari mu muhango wo gushyikirizwa igikombe cya Fire Award, igikombe bahawe na IPSASS (International Public Sector Accounting Standards) tariki ya 18/10/2011 muri Kenya bitewe na raporo nziza y’uburyo umutungo w’igihugu ukoreshwa. Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko iki gikombe bahawe bagikesha gahunda nziza y’icungamutungo n’icungamari yo Leta yashyizeho.

Usibye inyubako nta kindi

cyiza basanze i Kigali

Umwarimu ufite aho aba heza bituma yita ku bana yigisha

Pascal Gashema

Abo ni abanyeshuri bo mu ishuri ry’itangazamuku n’itumanaho muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bavuga ko kwimuka kw’ishuri ryabo riva i Butare barizana i Kigali nta nyungu irimo, ahubwo ngo ni igihombo gusa. Ibi aba banyeshuri babitangarije Isonga tariki ya 22 Ugushyingo 2011 aho bavuga ko bakiri i Butare babonaga aho bakorera ubushakashatsi,bafite Radio Salus bafite n’aho bareberaga amakuru bitaga muri DSV. Nyuma rero ngo haje ibyo kwimuka babanza kugirana inama n’ubuyobozi bwa kaminuza bubabwira ko aho bagiye kwimukira byose bihari nta kiba-

“Mu bagiranye nabo inama nanjye ndimo,sinigeze mbabwira ko byose bihari, ahubwo twababwiye ko inzu yo kwigiramo yaguye aho conditions zo kwiga zizaba nziza” zo bazagira, ariko ubu ngo batangazwa n’uko ibyo babijeje bitandukanye n’ibyo basanze. Umwe muri aba banyeshuri wiga mu mwaka wa kane, yatangaje ko iyimuka ry’ishuri hari

ingaruka bitangiye kubagiraho zirimo kuba batarabona laboratoitre kugeza ubu kandi amasomo arimbanije. Ibi bibazo byagarutsweho na Andrew Kareba, Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho JOCOMSA, aho yavuze ko kuva aho bimukiye hari ibyo batarabona kugeza ubu birimo laboratoire, DSTV n’ibindi. Gusa akaba avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’iri shuri na Kaminuza biri mu nzira yo gukemuka. Kareba ati “ibibazo birahari ariko batubwira ko biri mu nzira zo gukemuka kuko sitwe twenyine dufite ibibazo, n’abayobozi nabo hari ibyo bafite byatewe n’iyimuka. Ati “nk’ubu nabo nta connection bafite bakoresha modem”. Dr Kayumba Christopher umuvugizi wa kaminuza nkuru y’u Rwanda, yatangarije Isonga ko ibintu bitajya bibonekera rimwe iyo umuntu yimuka. Ati “iyo umuntu yimuka ntabwo ibintu byose abibonera rimwe agenda yiyubaka buhoro buhoro natwe rero ni uko”. Ku byo abanyeshuri bakubwiye bya DSTV ni aho bareberaga amasheni atandukanye ya televiziyo urabizi nawe ko bisaba abonnement kaminuza nk’ikigo cya Leta ntabwo ipfa gusohora amafaranga hari inzira binyuramo”. Ku kibazo cy’uko abanyeshuri bari bijejwe ko mbere yo kubimura byose bizaba bihari nyuma bakabibura, Kayumba yagize ati “mu bagiranye nabo inama nanjye ndimo,sinigeze mbabwira ko byose bihari, ahubwo twababwiye ko inzu yo kwigiramo yaguye aho conditions zo kwiga zizaba nziza”. Dr Kayumba yakomeje avuga ko kaminuza iri gukurikirana ibi bibazo. Ariko yongeraho ko bitewe n’uko kaminuza ari ikigo cya Leta, bisaba inzira nyinshi kugira ngo amafaranga asohoke ndetse n’ibyo gukora biba bisaba gutanga amasoko. Iri shuri ryimukiye i Kigali mu ntagiriro z’uyu mwaka, rikaba rifite isomero (Bibliotheque) gusa akaba ari ryo abanyeshuri bifashisha mu masomo yabo.

Nta muntu ukwiye kugira urwitwazo mu gutanga serivisi mbi-Francois Ntarugera Mu kinyamakuru Isonga numero ya 6 kuri page y’isesengura umunyamakuru wandika igitekerezo M.Louise Uwizeyimana yanditse igitekerezo kuri page yise ubivugaho iki? Icyo gitekerezo cyari gifite umutwe ugira uti “Gutanga serivisi mu Rwanda biracyari hasi” Nyuma yo kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye, bisa nk’aho bihuye twifuje guhitisha igitekerezo cya mugenzi wacu w’umunyamakuru Ntarugera Francois . Yagize ati “ Twese Tubiziranyeho ko RDB yashyizeho gahunda yo kuvugurura ubucuruzi kandi ikanashyiraho n’uburyo abafite ibyo bikorwa ba-

bihugurirwamo. Ibyo byarabaye biranatinda ku buryo nibazaga ko abantu bafitanye isano n’ubucuruzi babyumvise. Kubera amahugurwa abanyamakuru twahawe na RDB ndetse n’ubundi bumenyi dusanganywe mu birebana n’ubucuruzi (Business and Marketing Management) sinashidikanya kukubwira ko umuco wo kwakira abagana abacuruzi ndetse no kubaha ibyo bakeneye (Hospitality solutions & service delivery), kuba ugikorwa nabi ntibiterwa no gukoresha abakozi batabyigiye cyangwa ibintu bikaba bihenda mu Rwanda. Ikindi kandi guhenda kw’amazu ,imisoro no

kuba abaturage bataragira umuco wo gufungurira muri (Restaurant) n’ibindi n’ibindi utavuze, ntibigomba kugirwa urwitwazo kubera ko buri gikorwa cyose kirebana n’ubucuruzi gifite amahame abigenga (Business Ethics). Ubu usanga rwose abacuruzi ayo mahame barafashije iruhande bagahitamo gushyira imbere yabo ubwirasi budafite ishingiro. Ubyihanganire si ugutukana ahubwo niko bimeze. Iyo ushyize hamwe icyegeranyo cy’ubuso bw’amazu akorerwamo ubucuruzi, ukanareba uburyo ubwo bucuruzi bukorwamo usanga ahubwo mu Rwanda amategeko agenga ubu-

Kwandika si intoki gusa

Twagirimana Jean umunyeshuri muri KIE yandikisha ibirenge

Muhire Izaki

Bimaze kugaragara ko kuba umuntu yagira ubumuga bitamubuza gukora imirimo inyuranye rimwe na rimwe akanarusha abadafite ubumuga nk’ubwe. Mu guteza imbere uburezi budaheza, Handicap International yateguriye amahugurwa abanyamakuru, maze basobanurirwa uburenganzira n’ubushobozi ababana n’ubumuga butandukanye bafite. Mu mahugurwa yabereye i Kigali taliki ya 4 Ukwakira 2011, ababana n’ubumuga batanze ubuhamya, bamara impungenge abitabiriye, babereka ko batabeshejweho no gutega intoki. Twagirimana Jean, ni umwe mu batanze ubuhamya, akaba abana n’ubumuga bw’amaboko, ariko ko bitamubujije kwiga akaba arangije muri KIE. Abasha kwandika akoresheje ibirenge. Yagize ati “iyo tubonye ibikoresho bigendanye natwe ntawaduhiga mu gukora byiza kandi byinshi.”

curuzi atubahirizwa. Iyo witegereje abashinzwe gukurikirana iyo myitwarire igomba kubaranga bombi usanga umwanya wahawe u Rwanda n’ikigega cy’isi gishinzwe imari ahubwo gishobora kuba gikabya, ahubwo cyakaduhaye umwanya wa mbere kuko abanyarwanda niba tutagira ubwoba turi abantu beza rwose!!!!. Iyo witegereje abashinzwe gusoresha abacuruzi uburyo babikoramo n’igitsure kinshi nk’aho bazanywe no gufata umwicanyi birakubabaza cyane, wakongeraho uburyo abacuruzi bakira abaturage noneho bikaguhuhura. Ahubwo sinasoza ntongeye kugushimira kubera uburyo ukora akazi kawe neza ariko ngusaba gushishikariza abanyamakuru biyemeje gufata inzira yo kwandika kwibanda kuri iki kibazo. Ngibyo rero ngayo kandi nizere ko “Icyo mbivugaho” izakugirira akamaro mu kinyamakuru cy’ubutaha. Ntarugera Mazimpaka François


Lokodifensi barasaba gufashwa gukomeza amashuri Aba bashinzwe umutekano mu baturage, mu mahugurwa yabo yaberaga mu murenge wa Mageragere ho mu karere ka Nyarugenge, basabye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ko bafashwa mu byifuzo byabo. Abo ba Lokodifensi bagaragarije Umuyobozi w’Akarere ibyifuzo byabo birimo gufashwa gusezerana kuri bamwe muri bo babana bitemewe n’ amategeko, guhabwa uburyo bwo gukomeza amashuri ku bayacikirije ndetse no kwiga ay’imyuga ku batarashoboye kwiga.

AMAKURU YIZEWE

13

29 U gush yi15ngo 28,- 05, U gush U kubo yi ngo za 2011 www.isonga.com

Ibikorwa bya gisirikare Umutekano

Kamonyi: Ibitaro bya gisirikare Polisi yatabaye

byavuye abana barenga 500 umunyamakuru wahohoterwaga

Abasirikare mu gikorwa cy’ubuvuzi

Kuwa gatandatu tariki 26 Ukwakira 2011, ingabo z’igihugu zari mu gikorwa cy’ubuvuzi mu karere ka Kamonyi zasoje iki gikorwa zivuye abarwayi barenze abo zatekerezaga. Iri tsinda ry’abaganga baje baturuka ku bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe rije kuvura abana bo muri aka karere indwara zitandukanye ryatangaje ko bavuye abana 530, abandi batanu bakajyanwa mu bitaro bikuru bya gi-

sirikare i Kanombe, mu gihe bumvaga abenshi bazavura ari 500 gusa. Major Dr. King Kayondo wari uyoboye iri tsinda ry’abaganga yatangarije abaturage bo mu karere ka Kamonyi ko indwara bavuye abana babo ari iz’amenyo, izo mu nda n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero. Aba basirikare bamaze iminsi itanu muri aka gace bari baje bitwaje imodoka ebyiri zifite ibikoresho nkenerwa byose byifashishwa mu

Uyu munyamakuru Muvara Eric usanzwe ukora kuri Radio Flash FM mu ishami ry’amakuru, avuga ko mu cyumweru gishize yahohotewe na bamwe mu basirikare ubwo yasangaga akavuyo k’imirwano hagati y’abantu batandukanye barimo abasirikare n’abagore agatangira kubafotora nk’umunyamakuru uri mu kazi. Muvara yagize ati “hari mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 25/11/2011, nageze kuri Bar yitwa Agence pub, iherereye hafi ya Alpha palace ndimo gutaha mvuye ku kazi nsanga abantu barimo kurwana harimo abasirikare n’abagore, ndabafotora bahita banyambura kamera baranankubita, kamera nayatswe na Manager w’ako kabari. Ubwo yayinyatse avuga ko adashaka ko ntwara ayo mafoto. Cyakora Muvara akomeza avuga ko ku mahirwe Police yahise imutabara ndetse ishwana cyane n’abo basirikare ibasobanurira amakosa bakoze kandi ko Muvara ari umunyamakuru uri mu kazi ke kandi ko yabasanze ku karubanda, dore ko yari afite n’ikarita y’akazi itangwa n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda. Polisi yahise ihamagara military police, iraza itwara abo basirikare i Kanombe. Police yashatse uwo mumanager arabura kuko yabonye ko yakoze amakosa aracika. Muvara yadutangarije ko Police yamujyanye kuri station ya polisi i Remera ajya gutanga ikirego, itwara n’undi musore wari muri urwo

Muvara Eric

Hagati aho ariko Abanyamakuru batandukanye bashimye uburyo polisi yatabaye uyu munyamakuru wahohotewe ari mu kazi ke, dore ko bitari bimenyerewe cyane. rugomo ijya kumufunga. Kugeza ubu muvara ntarabona ibikoresho bye by’akazi ni ukuvuga yaba iyo camera ndetse na Recorder . Umuvugizi wa Polisi Sup. Theos Badege yabwiye Isonga ko barimo gukurikirana iby’icyo kibazo. Hagati aho ariko Abanyamakuru batandukanye bashimye uburyo polisi yatabaye uyu munyamakuru wahohotewe ari mu kazi ke, dore ko bitari bimenyerewe cyane.

Bugesera: Polisi yataye muri yombi umugore wishe umugabo Polisi y’igihugu mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi umugore witwa Festiannette Mukaminega wicishije umugabo w’umuturanyi we isuka. Uwo mugore yakoze aya mahano arwana ku mugabo we wari uri mu y’abagabo ubwo yarwanaga n’uwanze kumutiza chargeur ya telephone. Umugabo Damascene w’imyaka 35 niwe wishwe na Mukaminega Festianette w’imyaka 27 amukubise umuhini inyuma mu mutwe ahagana mu cyico, amusiga ari intere. Jean Damascene yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamata aho yaguye kubera ibikomere bikabije byo mu mutwe. Abatangabuhamya bavuga ko abagabo babiri barwanye bapfa chargeur ya telefoni yateje impagarara no guterana amagambo, bivuye ku kuba umwe yarayimwe n’uwari asanzwe ayimutiza.

Intonganya zabo zakurijeho kurwana, mu guhurura atabaye umugore umwe (Mukaminega) afata umuhini ngo arwane ku mugabo we, awukubita mu gahanga Jean Damascene waje gutakaza ubuzima. Agira icyo avuga kuri ubu bwicanyi Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yagize ati “Twagiye tugira ibibazo nk’ibi mu karere kacu … ariko ibi bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane y’igihe kirekire kuko uregwa ndetse n’uwishwe bari abaturanyi. Ikiri gushakishwa ni ukumenya niba nta kindi bapfaga”. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt. Theos Badege yavuze ko amakimbirane nk’aya adasanzwe, asaba abantu kuyirinda cyane. Yavuze ko aya makimbirane ngo akunze gukurikira ibibazo biba byarabaye akarande mu miryango, ariko ati “Hari uburyo bwiza bwo

“Twagiye tugira ibibazo nk’ibi mu karere kacu … ariko ibi bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane y’igihe kirekire kuko uregwa ndetse n’uwishwe bari abaturanyi. Ikiri gushakishwa ni ukumenya niba nta kindi bapfaga”. gukemura ibi bibazo hatagize ubyihererana” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye kandi Abanyarwanda gutanga amakuru ku makimbirane yose hagati mu miryango ku buyobozi nk’uburyo bwo gukumira amahano yose, hataragwa ibara.


14

Nyarugenge: Abaturage bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi AMAKURU YIZEWE

Abaturage batuye mu duce dutandukanye twa Kimisagara,Nyamirambo,Gitega na Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali, bakomeje kwinubira ibura ry’amazi rikabije. Abo baturage bemeza ko iyo imvura yaguye aribwo babona amazi bapfa kwita ko ari meza bitaba ibyo bakarumanga. Mariya wo ku Gitega munsi ya polisi bimusaba kugenda butaracya kugira ngo atanguranwe n’abavomyi muri ruhurura ya Mpazi aho ashobora kuvoma kuri kano icometse muri ruhurura. Naho Mutijima Evariste utuye mu kagari ka Kinyange avuga ko ubusore bwe bumuhesha ibiceri kuko abadashoboye kubyiganira muri ruhurura bamuha 300 ku ijerekani akabagirayo.

29 Ugush yingo - 05 , Uk u boz a 2 0 1 1 www.isonga.com

Ubuzima, Ibidukikije

Kuvanga ibiti n’imyaka ntibivugwaho rumwe

Abaturage basobanurirwe ibiti bikwiye kuvangwa n’imyaka

KAGABA EMMANUEL Bamwe mu batuye mu karere ka Bugesera ntibemeranya n’ubuyobozi ku bijyanye no gutera ibiti mu yindi myaka, kuko ngo bituma iyo myaka itera neza. Ubuyobozi buvuga ko ibi atari byo, bukaba ngo bugiye gukora ibishoboka byose imyumvire y’abaturage igahinduka. Iyo wambutse umugezi wa Nyabarongo uvuye mu mujyi wa Kigali ugana mu ntara

y’uburasirazuba mu karere ka Bugesera, utangira kubona imisozi iciye bugufi. Imyinshi muri iyi misozi higanje igihingwa cy’insina, hamwe na hamwe mu gihe cy’iki cyangwa impeshyi hakaba hagaragara ibiti bikiri bito, cyane cyane ku nkengero z’imihanda. Ibyinshi muri ibi biti bifite umubyimba umuntu yafunganya n’ibiganza, mu burebure bikaba bidasumba insina ziri hafi aho. Ibi biti bigaragara ko bikiri bito, byatewe mu myaka ya 2006 na 2007, nyuma y’uko muri aka

gace hagaragariye izuba ryatse igihe kirekire. Kuva ibi biti bitewe, ubu abatuye aka karere bavuga ko hari impinduka nziza zabaye, kuko imvura isigaye igwira igihe. Umwe mu baturage wo mu mudugudu wa Gasenga ya kabiri mu murenge wa Nyamata avuga ko mbere imvura yari yarabuze ku buryo hashize igihe, ariko ubu ngo iragwa,hakaboneka n’akayaga keza, kubera ibiti byatewe. Abandi ariko bavuga ko ibiti nk’ibi utabitera mu mirima kuko bishobora kwangiza imyaka baba bahinze. Uwitwa Jeanne Mukandahiro, umuturage muri uwo Murenge ati “Mu mirima hari ibiti by’imyembe, amavoka n’ibindi by’imbuto ziribwa ariko nta magereveriya cyangwa inturusu zirimo kuko byona indi myaka”. Mu gihe abaturage bavuga ibi, Ildephonse Munyampamira ufite amashyamba mu nshingano ze mu karere ka Bugesera, avuga ko iyi ari imyumvire idafite aho ishingiye. Avuga ko aba baturage bashobora kuba batazi uko umuntu afata ibiti biteye mu yindi myaka, bityo ngo ubuyobozi bukaba bugiye gukora ibishoboka byose bakabigiramo ubumenyi buhagije. Abahanga mu by’umumenyi bw’ikirere bemeza ko ibiti ari kimwe mu bintu bituma aho abantu batuye hahora umwuka mwiza kandi bigafasha mu gutuma ibihe by’imvura n’izuba bidahindagurika uko byishakiye.

Ingaruka mbi mu guhagarika imiti yo kuboneza urubyaro

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bemeza ko igihe umugore yiyemeje gahunda yo kuboneza urubyaro cyane cyane iyo afata ibinini, atari byiza na gato guhagarika cyangwa gusimbuka umunsi n’umwe mu gihe afata imiti. Mu kiganiro ku kamaro ko kuboneza urubyaro n’uburyo bwifashishwa mu kuboneza urubyaro Donatille yahaye abanyamakuru ubwo bari mu mahugurwa ku buzima bw’imyororokere, yasobanuye ko bibujijwe guhagarika ibinini igihe watangiye kubifata, keretse iyo umuntu akeneye gusama. Yankurije Donatille umukozi ushinzwe gahunda z’ibikorwa muri ARBF asobanura ko umuntu aramutse yibagiwe gahunda yo gufata ibyo binini ashobora gusama kuko ubusanzwe iriya miti iba irimo imisemburo ibuza gusama. Ati “iyi misemburo ni uburyo buhoraho ntibyemewe kubuhagarika uko ubonye kose kuko bishobora gutuma ukwezi kw’umugore guhinduka akaba yasama”. Donatille akomeza agira ati “umuntu aramutse yibagiwe mu masaha 72 (iminsi itatu) ukwezi aba yakwishe”. Avuga kandi ko igihe habayeho kwibagirwa gufata iyo miti, hashobora kwifashishwa ibinini bashyira mu gitsina cyangwa agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bityo kugira ngo hatabaho gusama.


Umuririmbyi Justin Bieber azi ko atateye inda Mariah Yeater

Imikino n’Imyidagaduro

Justin Bieber,umuririmbyi w’imyaka 17 ukomoka mu gihugu cya Canada ariko akaba yibera muri Amerika, ashinjwa na Mariah Yeater w’imyaka 20 kuba bararyamanye akamutera inda, ubu yizeye kuzaba umwere. Ibi bivugwa kubera ko ubu uyu Justin Bieber yarangije gutanga ikizamini cya ADN kugira ngo harebwe koko ko ari we se w’umwana. Iki kizamini Bieber akaba yaragitangiye muri centre ya New Jersey aho agamije kwerekana ko umwana wa Mariah Yeater nta ruhare yagize mu kumubyara. Ibi bikaba bibaye kubera ko Mariah Yeater yari yemeje ko yakoze imibonano mpuzabitsina ndetse idakingiye na Justin Bieber ubwo yari arangije igitaramo. Ibi si ko yabikomeje kuko mu cyumweru gishize Mariah Yeater yasabye umwunganira ko yavana dosiye y’ikirego yari yashyize mu rukiko rwa Los Angeles. Justin Bieber we ngo mu rwego rwo kugaragariza ukuri buri wese, akaba yarahisemo gutanga ibizamini kugira ngo hagaragare ko atari we ise w’umwana.

15

29 U gush yi ngo - 12, U kubo za 2011 www.isonga.com

DUSANGIRE UBUZIMA BWIZA

I M Y I D A G A D U R O N A K E L LYA

Abarasta baritirirwa amazina adasobanutse Abantu bakomeje gufata aba Rasta uko batari babitirira imico mibi. Akenshi usanga uwo uvuganye nawe akumvisha ukuntu aba Rasta ari abanywatabi, abatagira isuku kubera imisatsi yabo, n’izindi mpamvu nyinshi. Nyamara siko bimeze, kuko iyo uganiriye n’abarasta ubwabo bakubwira ko ibyo babitirira atari byo na gato. Mu kiganiro n’abanyamakuru, bamwe mu ba rasta bo mu Rwanda bagize icyo batangaza ku byo babavugaho. Natty Dread, umunyarwanda w’umu Rasta ubirambyemo yagize ati “aba Rasta ni abanyamahoro, abaharanira ubutabera bakarangwa n’urukundo. Ibyo batwitirira si byo ahubwo ni uko baba batabizi. Iyo abantu bose

baba aba Rasta isi yose yari kuba ifite amahoro.” Ubuhamya nk’ubu kandi bwatanzwe n’umurasta w’umudage ubwo yari mu rugendo yagiriraga mu bihugu bitandatu by’Afurika birimo n’u Rwanda aho yagendaga ataramira abakunzi ba Reggae mu ndirimbo ze zinyuranye. Akigera mu Rwanda ariko yashimishijwe n’uburyo abana b’abanyarwanda bitabira umuziki ubwo yataramiraga abakunzi ba Reggae afatanyije na Holy Jah Doves, Kids voices n’abandi. Jahcoustix mu bihangano bye yita cyane cyane ku buzima bwe bwite. Yagize ati “umuhanzi akwiye gukora ibimurimo maze abakunzi be akaba ari bo basesengura ukuri kw’ibihangano bye.”

Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia

Umuhanzi Kamichi

Icyifuzo cye mu gushyira album y’indirimbo ze hanze, umuhanzi Bagabo Adolphe Kamichi nuko ababajwe n’imibereho y’abana bo muri Somalia. Yahisemo kubafashisha umusaruro uzava mu gusohora album ye nshya. Kamichi umuhanzi w’umunyarwanda uririmba injyana y’Afro Beat wabonye ibihembo bitandukanye muri Salax Award 2010 mu kiciro cy’abagabo(male)baririmba Afro Beat,”ZOUBEDA”nk’indirimbo nziza y’umwaka. Uyu muhanzi agiye kumurika album ye ya mbere izaba ifite izina” UMUGABIRWA”aho

izaba igizwe n’ indirimbo 14 zakunzwe harimo Zoubeda,Aho ruzingiye,Mwenyura na Rukuruzi, n’izindi. Ku kibazo cy’uko indirimbo ye ya mbere “Komeza ubimbwire” atayishyizeho, yagize ati “mu Rwanda bishimira kugura indirimbo zerekeye urukundo”. Igitaramo kizabera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda tariki 02 Ukuboza, ku ya 3 Ukuboza i Kigali Gikondo Magerwa ahabera Expo. Mu bahanzi bazifatanya nawe harimo King James, Knowless, Makanyaga, Dream Boyz,Tom Close n’umunyarwanda uba mu

Gatera Emmanuel umwe mu barasta bazwi mu Rwanda

bwongereza Cadet Pendo n’igihangange muri muzika Elephant Man. Yatangaje ko ari n’aho azerekanira clip ye y’indirimbo Rukuruzi. Agashya ategurira abafana be, ngo ni uko azaba afite ababyinnyi 25 ibyo asanzwe atamenyereweho. Konseri izaba ari umwimerere(live) hiyongereho foundraizng mu gushakisha inkunga itubutse. Ati “rero kuza ni kare kuko abahanzi bazabanza kwiyereka abafana bivaneho bya bindi byamenyerewe byo gutegereza abahanzi”. Ubu nibwo agiye kwereka abanyarwanda n’abakunzi be ko byose bishoboka kuko basanzwe bamuzi mu bikorwa bitandukanye afasha bagenzi be akora playback. Arasaba umubare munini w’abakobwa kuzitabira icyo gitaramo kuko aribo bakurura abahungu!!


Imikino n’Imyidagaduro www.isonga.com 2 9 Ug u s hy in g o - 0 5 , Uk u boz a 2 0 1 1

¬ Abarasta baritirirwa amazina adasobanutse Urup. 15 ¬ Umuhanzi Kamichi agiye gufasha abana ba Somalia Urup. 15

DUSANGIRE UBUZIMA BWIZA

APR FC niyo ihemba bihe byiza Amavubi mu

abatoza neza kurusha

izindi mu Rwanda Ikipe ya APR FC ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu niyo ihemba neza abatoza bayo ugereranyije n’andi makipe. Dore uko abatoza bo mu Rwanda bahembwa n’uburyo barushanwa imishahara: Umutoza mukuru w’iyi kipe (APR FC) Ernest Brandts niwe ubu uri ku isonga akaba ahembwa ibihumbi 12.000 by’amadorari y’amanyamerika, ni hafi Miliyoni 7.272.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza umwungirije muri APR FC Rene Hiddick ahembwa ibihumbi 10.000 by’amadorari y’amanyamerika angana na Miliyoni 60.060.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza wa Police FC Goran Kupunovic aza ku mwanya wa gatatu mu bahembwa neza dore ko ahembwa ibihumbi 8.000 by’amadorari angana na Miliyoni 4.848.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza uhembwa neza mu Banyarwanda ni Jean Marie Ntagwabira utoza ikipe ya Rayon Sport ahembwa Miliyoni 1,500,000 by’amafaranga y’u Rwanda, Kayiranga Jean Batiste utoza Kiyovu Sport ahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000), umutoza w’Amagaju FC Bizimana Ab-

dul Beken ahembwa ibihumbi 800.000. Umutoza w’ikipe y’Umujyi wa Kigali AS Kigali Hitimana Thierry ahembwa ibihumbi 600.000 by’amagafaranga y’u Rwanda, umutoza wa Nyanza FC Bizimana Abdul ahembwa ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Umutoza wa Mukura Victory Sport Okoko Benoit ahembwa ibihumbi 600.000, mu gihe mugenzi we wa Etincelles FC Sogonya Hamiss ahembwa 600.000,. Ikipe ya Marines FC itozwa na Bizumurenyi Radjab yinjiza ibihumbi 400.000 buri kwezi naho umutoza wa La Jeunesse Ruremesha Emmanuel ahembwa ibihumbi 300,000 by’amafaranga y’u Rwanda. umutoza wa Espoir FC Hakizimana Gervais niwe mutoza intsinzi.com itabashije kubona amafaranga ahembwa gusa uwamubanjirije Jean Paul Nsengiyumva yahembwaga ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ikigaragara ni uko hari ikinyuranyo kidasanzwe mu mihembere hagati y’abatoza b’Abanyarwanda n’aba banyamahanga. Intsinzi .com yifuje kumenya igishingirwaho hatangwa iyi mishahara ariko benshi mu bayobozi b’amakipe ntibashaka kugira icyo babivugaho. Intsinzi.com

Radio

89.2 FM

The Best Mix of Music

Byari ishiraniro muri Tanzaniya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitwaye neza mu mukino wa mbere yakinnye mu mikino ya Cecafa Tusker Challenge Cup 2011. Igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Karekezi Olivier ku munota wa 24 w’igice cya mbere. Igitego cyaje gitunguranye n’ubwo umunyezamu wa Tanzania Juma Kaseja ntako atari yagize ngo abashe gukiza izamu. Abakinnyi b’ikipe ya Tanzania Kilimanjaro Stars bashakishije igitego cyo kwishyura biranga kubera Amavubi yihagazeho ndetse akaba yakinnye umukino mwiza kugeza ku munota wa 87 ubwo Mrisho Ngassa yatsindaga igitego ariko umusifuzi akacyanga kuko yari yarariye. Abasore b’Amavubi nubwo bakaba barangije umukino bahagaze neza aho babashije kwitwara neza muri uyu mukino. Amavubi mu itsinda A akaba ahise ajya ku mwanya wa mbere n’amanota atatu.


Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.