Cosmos Magazine issue 2

Page 10

IMIRIRE

Ifi ni ingenzi mu mubiri

na MURORUNKWERE Saidath

Abahanga mu bijyanye n’indyo bemeza ko n’ubwo umuntu yaba atarya inyama cyangwa amafi, umubiri w’umuntu ukenera amafi byibuze gatatu mu cyumweru kubera akamaro kayo mu kurinda umubiri kugira umuze. Impamvu nta yindi ni uko akungahaye ku byubaka umubiri bikanawurinda indwara kuko hari n’abemeza ko afite ubushobozi nk’ubw’imiti. Mu mafi harimo za acides zitwa Omega-3 zifasha umubiri w’umuntu muri ibi bikurikira: mu gutembera neza kw’amaraso, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, zigabanya ibyago byo kwiheba, zirinda cancer zitandukanye. Amafi ni ingirakamaro cyane ku babyeyi batwite cyangwa bifuza gutwita kuko afite ama acides afasha ubwonko bw’umwana uri munda gukura neza.

Amafi yo kwirinda Amafi yose ariko si ko ari meza ku buzima bw’umuntu. Hari n’agira uburozi mu mubiri wayo butari bwiza mu mubiri w’umuntu. Izo fi ariko ntiziboneka mu Rwanda. Harimo izo bita swordfish zifite umunwa umeze nk’inkota, izitwa sharks cyangwa requins mu ndimi z’amahanga, n’izindi

zigira ibara ry’umweru bita White tune. Ubu bwoko ngo si byiza kuburya buri munsi. Hari n’izindi fi ziba zitwa Shellfish ‘zifite ikintu ku mugongo zihishamo’, na zo ngo ntago ari nziza ku muntu kubera ko zikunze gutungwa n’imyanda yo mu nganda bamena mu nyanja cyangwa zikarya andi mafi yapfuye. Hari ikibazo ariko gikunze kwibazwa n’abantu benshi ku isi, bagira bati “ese ko ifi ari nziza ku buzima bw’umubyeyi utwite cyangwa umugore wifuza gusama, ubwo yamenya ate uko yakwirinda bene ayo mafi?” Igisubizo ni uko kubera aho iterambere rigeze n’imyanda iva mu nganda ikamenwa mu mazi, ibyiza ni uko ababyeyi kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 12 badakwiye kurya ifi kenshi. Ariko ubusanzwe babonye ifi bizeye neza ko zivuye mu mazi atanduye, ifi ni ikiribwa kitagira uko gisa. Andi mafi abantu bakwiye kwirinda ni yayandi afungwa mu bikombe nka za sardines kuko ziba zarongewemo ibintu bituma zimara igihe kinini. Abahanga banemeza ko amafi yororewe mu byuzi na yo atari meza kubera ko

10 | Cosmos Magazine January - February 2015

aba afungiye ahantu hamwe atabona uko azerera mu mazi magari, bigatuma ashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Icyo gihe rero biba ngombwa ko bayaha imiti iyakingira indwara, ariko iyo miti igatuma ataba meza mu buzima bw’abayarya.

Amafi meza Inzobere mu by’amafi zivuga ko amafi atororewe mu byuzi ‘mbese ayo umuntu yakwita ay’agasozi’ ari yo meza kuko aba yarakuze nta bindi bintu ahuye na byo. Ariko hari aborozi b’amafi bagerageza kudaha amafi imiti n’ibindi bintu bituma yororoka cyane ariko akaba yakwangiza ubuzima bw’abayariye. Ifi rero ni ikiribwa cyiza cyane cyuzuyemo intungamubiri kandi ntigora igifu kuko urwungano ngogozi rw’umuntu ruyisya ku buryo bworoshye kandi ikaribwa mu buryo butandukanye. Ushobora guteka ifi itogosheje, ikaranze, yokeje cyangwa yumishijwe. Fata indyo nziza kandi yuzuye bizagufasha kugira ubuzima bwiza buzira imisonga.


Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.