Cosmos magazine issue 1

Page 37

ERIC BATANGAJE KO YAPFUYE ARIKO UMURAMBO WE NTIBABASHA KUWUBONA.

ibyo ntibikuraho ko ari wowe wamuteye umwaku. mvira aha utavaho natwe uwudutera. Iyo Eric adashyingiranwa nawe ntaba yarapfuye.

kandi n’ubundi bari barabimbwiye ko uri umuteramwaku wa gakobwa we. Iyo mbimenya we…

ntago mushobora kwiyumvisha ukuntu nahise mba nkimara kubona ko Eric yapfuye!

ubu se ukaba utekereza ko watugumira mu muryango n’ukuntu wanyiciye umuvandimwe?

NICOLE YATEKEREZA UKO APFAKAYE IMBURAGIHE N’UKO UMURYANGO WA ERIC UMWIRUKANYE AGAHINDA KAKAMWEGURA.

NICOLE YAFASHE UMWANZURO WO KUJYA KWIBERA MU BUSITANI BW’AHANTU BAKUNDAGA GUSOHOKERA WE NA ERIC;

none se ubu koko iyo wiyizira mu rugo iwacu basi aho gutekereza kujya kuba muri kiriya kinani?

ubu wenda iyo ntemera ko tujya mu kwezi kwa buki ntaba yarapfuye koko.kuki ntabimenye koko Mana? NICOLE MU BITEKEREZO BYE YIYUMVISHAKA KO HARI WENDA AGIYE MURI UBWO BUSITANI YAKONGERA AKABONA ERIC IRUHANDE RWE!

mu mutima wanjye mba numva Eric atarapfuye neza pe.basi azagire rimwe anyiyereke bitari mu nzozi… nizere ko uzisubiraho bidatinze sha, ni ukuri sinishimiye ko ugiye hariya hantu nk’utagira inshuti pe.

oya singikeneye guhura n’abantu banshinyagurira.reka njye aho naganiriye byinshi n’uwo nahariye umutima wanjye akaba ansize ntanamusezeye. BAGEZE MU BUSITANI GISELE AMUFASHA GUTUNGANYA AHO AZA KWIRAMBIKA BWIJE.

Dore nta na telephone wazanye. nzagaruka kugusura bidatinze ndebe ko wisubiyeho ukemera kuza kwibera iwacu.

Nta wundi muntu nshaka kongera kubona keretse Eric wanjye nazuka ahari.

Cosmos Magazine June-July 2014

37 37


Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.