Bahá’í Publishing Trust 401 Greenleaf Avenue, Wilmette, Illinois 60091 Copyright © by the National Spiritual Assembly of the Bahá’ís of Rwanda
All rights reserved. Published 2019 Printed in the United States of America on acid-free paper ∞ 22 21 20 19 4
3
ISBN 978-0-87743-407-8
Cover design by Patrick Falso
2
1
AMAGAMBO AHISHWE
Icapishwa rya mbere mu kinyarwanda ryakozwe muw’1979 hakurikijwe inyandiko y’icyongereza. Iri capishwa mu kinyarwanda, ryasubiwemo kandi rinakosorwa rifatiye ku nyandiko y’igifaransa ya Lucienne Migette, ryasubiwemo muw’1988 n’Inzu y’icapiro rya kibaha’i mu Bubiligi.
Mata 2009
3
Ni Ikuzo ry’amakuzo. Dore icyavuye mu bwami bw'ikuzo, cyagaragajwe n'Ururimi rw'ubushobozi n'ububasha kandi gihishurirwa abahanuzi bo hambere. Twavanyemo umubavu w'iremezo maze tuwambika umwambaro wo kuvuga makeya, kikaba ikimenyetso cy'inema ku bakiranutsi, kugira ngo bakomeze babe indahemuka ku isezerano ry'Imana, bazashobore, mu mibereho yabo, kurangiza inshingano yabahaye no kuronka, mu bwami bw'umwuka, ibyiza by’imiterere y’Imana. Yewe muhungu w’umwuka ! Ngiyi inama yanjye ya mbere: Ugire umutima ukeye, ugwaneza, ubengerana, kugira ngo uhabwe ubutegetsi buganje, budakuka, butazashira. [1] Yewe muhungu w’umwuka ! Mu maso yanjye, icyo nkunda hejuru ya byose ni ubutabera; ntuzabuteshuke ho niba arijye ushaka, kandi ntuzabwirengagize kugira ngo nshobore kukwizera. Bityo, uzashobora kurebesha amaso yawe bwite aho kurebesha ay'abandi, kandi uzashobora kumva neza 9
ukoresheje ubumenyi bwawe bwite aho gukoresha ubwa mugenzi wawe. Usuzume neza ibi: ugomba kumera ute? Ni ukuri, ubutabera ni impano nkugabiye, ikimenyetso cy'ubugwaneza bwanjye. Rero buhange amaso yawe. [2] Yewe muhungu w'umuntu ! Nihishe muri kamere yanjye ihoraho, no mu mibereho yanjye ihoraho, nari nzi urukundo ngufitiye, nuko ndakurema. Nagushushanyije mo ishusho yanjye kandi nakugaragarije ubwiza bwanjye. [3] Yewe muhungu w'umuntu ! Nakunze iremwa ryawe, niyo mpamvu nakuremye. Nkunda rero kugira ngo nshobore kuvuga izina ryawe kandi umutima wawe nywuzuzemo umwuka w'ubugingo. [4] Yewe muhungu w'ukubaho ! Unkunde kugira ngo nshobore kugukunda. Niba utankunze, nta bundi buryo urukundo rwanjye rwazakugeraho. Ubimenye, yewe mugaragu. [5] 10
Yewe muhungu w'ukubaho ! Paradizo yawe, niyo rukundo rwanjye, intaho yawe yo mu ijuru, ni ukongera ukabana na njye. Yigane vuba ntutinde. Iri niryo tegeko waherewe mu bwami bwacu bwo mu ijuru no mu butegetsi bwacu bw'ikirenga. [6] Yewe muhungu w'umuntu ! Niba unkunda, wowe iyange; kandi niba ushaka umunezero wanjye, wizirikana uwawe, kugira ngo ushobore gupfira muri Njye maze nshobore kwibera muri wowe, ubuzira herezo. [7] Yewe muhungu w'umutima ! Nta mahoro ufite usibye kwiyanga ubwawe maze ukangarukira; kuko birakwiye ko wihimbaza ku bw'izina ryanjye aho kwikuza ku ryawe, ko wanyiringira aho kwiyizera wowe, kuko nifuza gukundwa jyenyine kandi hejuru ya byose. [8] Yewe muhungu w'ukubaho ! Urukundo rwanjye ni igihome cyanjye; uhinjira wese ari mu buhungiro no mu mutekano, kandi uhahunga azayobagurika kandi azarimbuka nta shiti. [9] 11
Yewe muhungu w’ijambo ! Uri igihome cyanjye, hinjire kugira ngo uhabe mu mutekano. Urukundo rwanjye ruri muri wowe, ubimenye kugirango ubashe kumbona hafi yawe. [10] Yewe muhungu w'ukubaho ! Uri itabaza ryanjye kandi urumuri rwanjye ruri muri wowe. Ruvome mo umucyo wawe kandi ntugire undi ushaka keretse Njye. Kuko nakuremye uri umukire, kandi ku buntu, ngusenderezaho inema yanjye. [11] Yewe muhungu w'ukubaho ! Nkoresheje ibiganza by'ubushobozi naragukoze, nkoresheje ibiganza by'ubu-basha ndakurema, maze ngushyiramo kamere y'urumuri rwanjye. Menya kubyishimira kandi wigira ikindi ushaka, kuko umurimo wanjye uratunganye kandi itegeko ryanjye ryabikugeneye. Ntugire ikibazo kuriryo cyangwa ngo ushidikanye. [12] Yewe muhungu w'umutima ! Nakuremye ukize, kuki wikururira ubukene? Nakuremye uri imfura, washobora ute kwiyandarika? Nkoresheje kamere y'ubumenyi 12
naguhaye ubugingo, kuki washakira urumuri ku wundi? Nkoresheje ibumba ry'urukundo narakubumbabumbye, washobora ute gukorera undi utari Njye ? Hindukiza amaso yawe wirebe, kugira ngo ushobore kumbona mpagaze muri wowe, nkomeye, nishoboye, nibeshejeho ku bwanjye. [13] Yewe muhungu w'umuntu ! Uri umutungo wanjye, kandi umutungo wanjye ntuzarimbuka; kuki rero watinya kurimbuka ? Uri urumuri rwanjye, kandi urumuri rwanjye ntabwo ruzazima na rimwe; kuki utinya kuzima? Uri ikuzo ryanjye, kandi ikuzo ryanjye ntirigira ikizinga; uri ikanzu yanjye, kandi ikanzu yanjye ntizasaza na rimwe. Ugume rero ukomere mu rukundo umfitiye, kugira ngo ushobore kunsanga mu bwami bw'ikuzo. [14] Yewe muhungu w’ijambo ! Hindukiza uruhanga rwawe urebe urwanjye kandi wange byose usibye Njye, kuko ubutegetsi bwanjye buhoraho kandi ubwami bwanjye butazashira. Uramutse ushatse undi utari Njye, ngw’iki, n'ubwo washakisha ubuzira herezo mu 13
End of this sample. To learn more or to purchase this book, Please visit Bahaibookstore.com or your favorite bookseller.