The ServiceMag Issue9

Page 40

WOMEN ENTREPRENEURSHIP

Ijambo, Umurimo n’ Umutegarugoli Byanditswe na Runanira Richmond.

Ese muri make umurimo mukora ukubiyemo ibiki? Dukora ububoshyi bw’agaseke ari nabwo bufite isoko rinini, hakaba amapulato, amaherena, ibikomo, hakaba n’imitako dutakisha amasaro. Muri rusange dufite imitako irenga hafi 20 yose. Ese intego n’ icyerekezo cy’ishyirahamwe bivuga iki? Icya mbere, ni uguteza imbere umwali n’ umutegarugoli umukura mu bwigunge ugamije kurwanya ubukene. Ikindi ni uko, tugamije kubaka ubumenyi n’ubushobozi ku mutegarugoli w’ U Rwanda. Icyerekezo dufite ni uko twifuza kubaka izina ryiza no kumenyekanisha U Rwanda binyuze mu murimo dukora. Kongera agaciro k’umurimo dukora, dore ko ibi twamaze kubitangira tubifashijwemo na UNIDO, aha twavuga nko gukoresha no kuvanga amarangi ku mitako y’uduseke ku bipimo byiza kuko mbere twarabikoraga ariko ubu hari ibyo twungutse nyuma yo guhugurwa na UNIDO. Ese isoko ry’ibicuruzwa byanyu murivana he? Ubusanzwe isoko ry’ ibicuruzwa byacu ni twe turyishakira urugero hano mu gihugu dufite abakiriya baduha za komande maze tukabakorera ibyo bifuza, naho isoko ryo hanze dufite umukiriya w’umuyapani tumaranye imyaka itanu iyo aje rero ashobora gutwara ibintu magana tanu. Rimwe na rimwe umukiriya umwe aturangira undi.

40 | The SERVICEMAG March - May 2012

PHOTO: Linda Smith

U

mutegarugoli Mukamusoni Peruth ni umwe mu bategarugoli babimburiye abandi ku murimo w’ububoshyi bw’agaseke ahagana muri 2007, ubwo iki gikorwa cyatangizwaga . Akaba kandi umwe mu barimu 103 bahugura abandi bakora uyu mwuga uyu munsi. Ni umubyeyi ugaragara kuba ukuzemo ariko ntibimubuza gukora ingendo cyangwa se gusura ibikorwa by’ababoshyi bakorera hirya no hino muri Kigali, dore ko ari umuyobozi mukuru uyobora ihuriro ry’ ashyirahamwe 58 yose abarizwa mu mujyi wa Kigali ryitwa IBANGA Union. Peruth Mukamusoni kandi ni umutegarugori urangwa n’akanyamuneza igihe cyose aganira, dore bimwe mubyo twaganiriye ubwo namusangaga yasuye abategarugori ba Kicukiro babarizwa mu mashyirahamwe abiri akorera hamwe “Coperative Igicumbi” na “Coperative Umutako w’ uRwanda” zombi zifite abanyamuryango 40.


Issuu converts static files into: digital portfolios, online yearbooks, online catalogs, digital photo albums and more. Sign up and create your flipbook.